عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ أَنَّ رَسُولَ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«نَارُكُمْ جُزْءٌ مِنْ سَبْعِينَ جُزْءًا مِنْ نَارِ جَهَنَّمَ»، قِيلَ: يَا رَسُولَ اللَّهِ، إِنْ كَانَتْ لَكَافِيَةً. قَالَ: «فُضِّلَتْ عَلَيْهِنَّ بِتِسْعَةٍ وَسِتِّينَ جُزْءًا كُلُّهُنَّ مِثْلُ حَرِّهَا».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 3265]
المزيــد ...
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Uyu muriro wanyu mukoresha ni igice kimwe mu bice mirongo irindwi by'umuriro wa Djahanamu" Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) barayibaza bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Uyu wo ku isi ntiwari uhagije? Abasubize ati: Uwa Djahanama uruta uyu wo ku isi ho ibice mirongo itandatu n'icyenda buri gice kikaba kinganya ubukana n'uwo ku isi."
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 3265]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko umuriro dukoresha hano ku isi ari igice kimwe mu bice mirongo irindwi by'umuriro wa Djanamu. Bityo umuriro wo ku munsi w'imperuka uwurusha imbaraga n'ubushyuhe ho inshuro mirongo itandatu n'icyenda, buri gice muri byo kinganya ubushyuhe nk'ubw'icyo mu isi. Nuko babaza Intumwa y'Imana bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ubukana bw'uwo mu isi bwari buhagije kuba bwahana abazawinjiramo. Inntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibasubize iti: Umuriro wa Djahanamu warutishijwe uwo mu isi ho ibice mirongo itandatu n' icyenda, kandi na buri gice gifite ubukana nk'ubw'uwo mu isi.