عَنْ سُفْيان بنِ عَبْدِ اللهِ الثَّقَفِيّ رضي الله عنه قال:
قُلْتُ: يَا رَسُولَ اللهِ، قُلْ لِي فِي الْإِسْلَامِ قَوْلًا لَا أَسْأَلُ عَنْهُ أَحَدًا غَيْرَكَ، قَالَ: «قُلْ: آمَنْتُ بِاللهِ، ثُمَّ اسْتَقِمْ».
[صحيح] - [رواه مسلم وأحمد] - [مسند أحمد: 15416]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Sufiyani Ibun Abdillah A-Thaqafiy (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: "Yewe Ntumwa y’Imana mbwira mu buyisilamu ijambo rimwe ntazigera ngira undi ndibaza, Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Vuga uti: Nemeye Allah, hanyuma ushikame kuri byo ushyira mu ngiro uko kwemera."
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim na Ahmad] - [Musnad Ahmad - 15416]
Umusangirangendo Sufyani Ibun Abdillah (Imana imwishimire) yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko yamwigisha imvugo imwe mu buyisilamu ikusanyirije hamwe ibisobanuro by'ubuyisilamu, agomba gukomeraho no kwitwararika, ndetse ntazagire undi abibaza nyuma ye? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Jya uvuga uti: Nemeye Allah wenyine, nemera ko ari we Nyagasani wanjye wenyine, umuremyi, umugaragirwa w'ukuri udafite uwo abangikanye nawe. Hanyuma yarangiza akumvira Allah akora ibyo yamutegetse, areka ibyo yamuziririje, kandi agakomeza uwo muyoboro ariho.