عَنِ ابْنِ عُمَرَ رضي الله عنهما عَنِ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ، قَالَ:
«مَثَلُ الْمُنَافِقِ، كَمَثَلِ الشَّاةِ الْعَائِرَةِ بَيْنَ الْغَنَمَيْنِ تَعِيرُ إِلَى هَذِهِ مَرَّةً وَإِلَى هَذِهِ مَرَّةً».
[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 2784]
المزيــد ...
Hadithi yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Urugero rw'indyarya mu idini ni nk'urw'ihene yayobeye mu wundi mukumbi w'ihene, ikajya ikurikira izo ibonye, ubundi igakurikira izindi."
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 2784]
Muri iyi Hadithi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza uburyo indyarya iba imerewe, ndetse ko iba imeze nk'ihene yayobewe umukumbi iri kumwe nawo... Rimwe ijyana n'uyu mukumbi, ubundi ikajyana n'uriya... Bityo n'indyarya nuko ziba ziri kujuragira ziri hagati y'ukwemera n'ubuhakanyi, ugasanga ntibari hamwe n'abameramana mu buryo bugaragara n'ubutagaragara, ndetse ntibari hamwe n'abahakanyi mu buryo bugaragara n'ubutagaragara, rimwe ubasanga na bariya, ubundi ukabasanga na bariya,...