عَنْ عَبْدِ اللَّهِ بْنِ عَمْرٍو رضي الله عنهما قال: قال رَسولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«أَرْبَعٌ مَنْ كُنَّ فِيهِ كَانَ مُنَافِقًا خَالِصًا، وَمَنْ كَانَتْ فِيهِ خَلَّةٌ مِنْهُنَّ كَانَتْ فِيهِ خَلَّةٌ مِنْ نِفَاقٍ حَتَّى يَدَعَهَا: إِذَا حَدَّثَ كَذَبَ، وَإِذَا عَاهَدَ غَدَرَ، وَإِذَا وَعَدَ أَخْلَفَ، وَإِذَا خَاصَمَ فَجَرَ».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح مسلم: 58]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Amri (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Ibintu bine uwo bizagaragaraho azaba ari indyarya nyayo; n'uwuzagaragarwaho na kimwe muri byo azaba agaragaweho na kimwe mu biranga indyarya: Iyo aganira arabeshya, n'iyo atanze isezerano araryica, n'iyo yizewe arahemuka, n'iyo atonganye ararengera."
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Muslim - 58]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irihanangiriza abantu kugaragarwaho n'ibintu bine, kuko iyo biteraniye ku muyisilamu aba ameze kimwe n'indyarya; ibi ni kuri wa wundi bigaragaraho, naho uwo bitagaragaraho ntabarwa muri aba; ibyo bintu ni:
Icya mbere: Iyo aganira agambirira kubeshya ntabe umunyakuri mu magambo ye.
Icya kabiri: Iyo atanze isezerano ntaryubahiriza, ahemukira uwo barigiranye.
Icya gatatu: Iyo asezeranye ntabyubahiriza.
Icya kane: Iyo agiranye intonganya n'amakimbirane n'undi uwo ari we wese ararengera mu buryo bukomeye, akanyuranya n'ukuri, ndetse akanashaka kumwihinduka, akavuga ibinyoma n'ibindi bitari ukuri.
Uburyarya rero ni ukugaragaza ibitandukanye n'ibyo utagaragaza. Ibi rero bigaragarira kuri wawundi ugaragarwaho n'ibi bintu bine by'umwihariko kuwo baganira, bagiranye isezerano, umwizeye, n'uwo bashyamiranye cyangwa se n'uwo basezeranye; ntabwo ari ukubera ko ari indyarya mu buyisilamu ngo abugaragaze ariko ahishe ubuhakanyi. N'ugaragaweho na kimwe muri ibi bintu bine, aba aranzwe na kimwe mu biranga indyarya kugeza igihe abirekeye.