عَنِ الْعَبَّاسِ بْنِ عَبْدِ الْمُطَّلِبِ رضي الله عنه أَنَّهُ سَمِعَ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ، يَقُولُ:
«ذَاقَ طَعْمَ الْإِيمَانِ مَنْ رَضِيَ بِاللهِ رَبًّا، وَبِالْإِسْلَامِ دِينًا، وَبِمُحَمَّدٍ رَسُولًا».
[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 34]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Al Abass Ibun Abdul Mutwalib (Imana imwishimire) yavuze ko yumvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:
"Yamaze gusogongera ku buryohe bw'ukwemera, wa wundi uzashimishwa nuko Allah ari we Nyagasani we, n'ubuyisilamu bukaba idini rye, na Muhamadi akaba ari we Ntumwa ye".
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 34]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umwemeramana w'ukuri mu kwemera kwe kuzuye umuti we, azumva muri we ituze n'umunezero ndetse n'uburyohe bwo kwiyegereza Allah, nanezezwa n'ibintu bitatu:
Icya mbere: Kunezezwa n'uko Allah ari we Nyagasani we, igituza cye kikakira ibiturutse kwa Allah nk'amafunguro n'ibindi amugenera, bityo ntiyijujute ngo yange ibyo yamugeneye muri ibi, kandi ntagire undi asaba utari Allah Nyagasani we.
Icya kabiri: Kunezezwa nuko ubuyisilamu ari ryo dini rye, bityo igituza cye kikakira ibikubiye mu nyigisho z'ubuyisilamu nk'amategeko n'ibindi acyeneye, ntagire ibindi aharanira bitari ubuyisilamu.
Icya gatatu: Akanezezwa nuko Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) ari Intumwa, igituza cye kikakira ndetse kinanezezwa n'ibyo Intumwa Muhamadi yazanye byose nta bishidikanyeho, nta nanyure mu yindi nzira idahuye n'umuyoboro wayo.