عَنْ أَبِي أُمَامَةَ الْبَاهِلِيِّ رضي الله عنه قَالَ:
جَاءَ رَجُلٌ إِلَى النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ، فَقَالَ: أَرَأَيْتَ رَجُلًا غَزَا يَلْتَمِسُ الْأَجْرَ وَالذِّكْرَ، مَا لَهُ؟ فَقَالَ رَسُولُ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: «لَا شَيْءَ لَهُ» فَأَعَادَهَا ثَلَاثَ مَرَّاتٍ، يَقُولُ لَهُ رَسُولُ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: «لَا شَيْءَ لَهُ» ثُمَّ قَالَ: «إِنَّ اللَّهَ لَا يَقْبَلُ مِنَ الْعَمَلِ إِلَّا مَا كَانَ لَهُ خَالِصًا، وَابْتُغِيَ بِهِ وَجْهُهُ»
[صحيح] - [رواه النسائي] - [سنن النسائي: 3140]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abu Umamat Al Bahiliyi (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Umugabo umwe yaje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arayibaza ati: Urabona ute umugabo umwe warwanye urugamba ashaka ibihembo no kuvugwa? Ibye bigenda bite? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Nta na kimwe abona, nuko wa mugabo abisubiramo inshuro eshatu, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imusubiza ko ntacyo abona, irangije iramubwira iti: "Mu by'ukuri Allah ntiyemera igikorwa umuntu yakoze atari we wenyine agikoreye kandi akaba ari we wenyine ashaka kwishimirwa nawe.
[Hadithi y'impamo] - - [Sunani A-Nasa'iy - 3140]
Umugabo umwe yaje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arayibaza anayisobanuza itegeko rireba umugabo wagiye ku rugamba ashaka ibihembo no kuvugwa neza mu bantu? Niba hari ibihembo by'ibikorwa bye yabona? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imusubiza ko nta na kimwe mu bihembo abona kubera ko yabangikanyije Allah mu bikorwa bye! Nuko wa mugabo abisubiramo inshuro eshatu, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ariko imusubiza ko ntacyo abona, irangije imubwira itegeko rigenga kwakirwa kw'ibikorwa kwa Allah ivuga ko Allah atemera igikorwa umuntu yakoze atari we wenyine agikoreye kandi akaba ari we wenyine ashaka kwishimirwa nawe.