+ -

عن عُثْمَانَ بْنَ أَبِي الْعَاصِ رضي الله عنه:
أنه أَتَى النَّبِيَّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ فَقَالَ: يَا رَسُولَ اللهِ، إِنَّ الشَّيْطَانَ قَدْ حَالَ بَيْنِي وَبَيْنَ صَلَاتِي وَقِرَاءَتِي يَلْبِسُهَا عَلَيَّ، فَقَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: «ذَاكَ شَيْطَانٌ يُقَالُ لَهُ خِنْزَِبٌ، فَإِذَا أَحْسَسْتَهُ فَتَعَوَّذْ بِاللهِ مِنْهُ، وَاتْفُلْ عَلَى يَسَارِكَ ثَلَاثًا»، قَالَ: فَفَعَلْتُ ذَلِكَ فَأَذْهَبَهُ اللهُ عَنِّي.

[صحيح] - [رواه مسلم]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Uth'man Ibun Abil Aswi (Imana imwishimire) yavuze ko:
Yagiye kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze arayibaza ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Mu by'ukuri Shitani iza hagati yanjye n'iswalat yanjye ndetse n'igisomo cyanjye ikanteza urujijo, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: "Iyo ni Shitani yitwa Khin'zabu, nujya uyumva ujye wikinga kuri Allah kugira ngo ayikurinde, maze uvume ibumoso bwawe inshuro eshatu, Uthman yaravuze ati: Nuko mbigenza ntyo Allah arayindinda.

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Muslim.

Ibisobanuro birambuye.

Uth'man Ibun Abil Asw (Imana imwishimire) yavuze ko yagiye kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze arayibaza ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Mu by'ukuri Shitani iza hagati yanjye n'iswalat yanjye ndetse n'igisomo cyanjye ikanteza urujijo no gushidikanya, igatuma ntibombarika! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: "Iyo ni Shitani yitwa Khin'zabu, nujya uyumva ujye wikinga kuri Allah kugira ngo ayikurinde, maze uvume ibumoso bwawe inshuro eshatu, Uthman yaravuze ati: Nuko mbigenza ntyo Allah arayindinda.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igiturikiya Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Ikinyaviyetinamu. Igihawusa. Igitelugu Igiswahili Ikinyaburuma Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ni ngombwa kwibombarika no gusali ubikuye ku mutima, kandi ko Shitani ikora ibishoboka byose kugira ngo ishuke umuntu ndetse inamutere gushidikanya muri we.
  2. Ni byiza kwikinga kuri Allah ngo akurinde Shitani n'amoshya ye mu iswalat, no kuvuma ibumoso inshuro eshatu.
  3. Kugaragaza uburyo abasangirangendo b'Intumwa y'Imana, bajyaga bagaruka ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kugira ngo bayisobanuze bimwe mu bibazo bibagoye bahura nabyo.
  4. Uburyo imitima y'abasangirangendo yari ifite ubuzima, n'uburyo bari bashishikajwe no gushaka impera nziza.