+ -

عن حُذَيْفَةَ رضي الله عنه:
أَنَّ النَّبِيَّ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ كَانَ يَقُولُ بَيْنَ السَّجْدَتَيْنِ: «رَبِّ اغْفِرْ لِي، رَبِّ اغْفِرْ لِي».

[صحيح] - [رواه أبو داود والنسائي وابن ماجه وأحمد]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Hudhayfat (Imana imwishimire) yavuze ko:
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ivuga hagati y'ibyubamo bibiri iti: “RABI GH’FIR’LI, RABI GH'FIR LII: Mana yanjye mbabarira, Mana yanjye mbabarira."

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Abu Dawudi.

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y 'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yabaga yicaye hagati y'ibyubamo bibiri yajyaga ikunda kuvuga iti: RABI GH’FIR’LI, RABI GH'FIR LII: Mana yanjye mbabarira, Mana yanjye mbabarira, ndetse ikanayasubiramo.
RABI GH'FIR LII, bisobanuye ko umugaragu asaba Nyagasani we ko amubabarira ibyaha ndetse akanamuhishira.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igiturikiya Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Ikinyaviyetinamu. Igihawusa. Igitelugu Igiswahili Ikinyaburuma Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ubu busabe bwagenwe hagati yo kubama kubiri yaba mu iswalat y'itegeko cyangwa se iy'umugereka
  2. Ni byiza gusubiramo aya magambo RABI GHFIR LII: Mana mbabarira, ariko kuyavuga rimwe ni byo by'itegeko.