+ -

عن ابنِ عَبَّاسٍ رضي الله عنهما عن النبيِّ صلى الله عليه وسلم قال:
«أُمِرْتُ أَنْ أَسْجُدَ عَلَى سَبْعَةِ أَعْظُمٍ: عَلَى الْجَبْهَةِ وَأَشَارَ بِيَدِهِ عَلَى أَنْفِهِ، وَالْيَدَيْنِ، وَالرُّكْبَتَيْنِ، وَأَطْرَافِ الْقَدَمَيْنِ، وَلَا نَكْفِتَ الثِّيَابَ وَالشَّعَرَ».

[صحيح] - [متفق عليه]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Nategetswe kubama ku ngingo zirindwi: Agahanga, maze yerekana ikoresheje rwayo ku zuru, n'ibiganza byombi, amavi yombi, n'imitwe y'amano, no kutazamura imyambaro yacu n'imisatsi (tuyirinda kugera ku butaka).

Hadithi y'impamo - Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko Allah yayitegetse ko igihe iri gusali izajya yubama ku ngingo z'umubiri zirindwi, ari zo:
Urwa mbere: Agahanga, ariko kari mu buranga hejuru y'izuru n'amaso yombi. Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yerekana no ku zuru nka rumwe muri izi ngingo zirindwi zitegetswe, no gushimangira ko uwubamye agomba kwizera neza ko izuru rye ryakoze ku butaka.
Urwa kabiri n'urwa gatatu: Ni ibiganza byombi.
Urwa kane n'urwa gatanu: Ni amavi yombi.
Urwa gatandatu n'urwa karindwi: Ni imitwe y'amano y'ibirenge byombi.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kandi yatubujije gupfundika imisatsi, cyangwa se kwegeranya imyambaro igihe tugiye kubama mu rwego rwo kuyirinda gukora hasi, ko ahubwo tugomba kuyireka ikagera hasi ikubamana hamwe na ziriya ngingo.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ni itegeko kubama ku ngingo zirindwi igihe urimo gusali.
  2. Si byiza kwegeranya imyambaro n'imisatsi mu gihe uri mu iswalat.
  3. Ni itegeko ku muntu uri gusali kugiramo ituze, ashyira ingingo zirindwi twavuze ku butaka, akarangwa no gutuza ku buryo avuga n'ubusabe yategetswe.
  4. Kubuzwa gupfundika imisatsi uri mu iswalat, ibi ni umwihariko ku bagabo ntiharimo abagore, kubera ko umugore mu iswalat aba ategetswe kwikwiza.