+ -

عَنِ الْبَرَاءِ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«إِذَا سَجَدْتَ، فَضَعْ كَفَّيْكَ وَارْفَعْ مِرْفَقَيْكَ».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 494]
المزيــد ...

Hadith yaraturutse kwa Al Bara-u (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Nuba wubamye ujye ushyira hasi ibiganza, hanyuma uzamure inkokora zawe."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 494]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza uko amaboko y'umuntu wubamye aba ameze, aho agomba gushyira hasi ibiganza bye byombi intoki zifatanye kandi zireba Qiblat, hanyuma inkokora ze zikaba zishinze zidakora ku butaka kandi zitandukanye.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Umuntu usali ategetswe gushyira ibiganza bye hasi, kandi nabyo biri mu ngingo z'umubiri zirindwi zigomba gukora hasi ku butaka igihe umuntu yubamye.
  2. Gushishikariza kuzamura amaboko ntakore ku butaka, ndetse ko atari byiza kuyarambika ku butaka nk'uko inyamaswa zo mu bwoko bw'imbwa zibigenza.
  3. Biremewe kugaragaza umurava n'imbaraga n'ubushake bwo gukora ibikorwa byo kwiyegereza Allah.
  4. Umuntu usali iyo ingingo zose zirindwi zikoze hasi, buri rugingo narwo ruba rwiyegereje Allah.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Ikinepali. Ikinyadari Igiseribe Ikinyaromaniya Igihongari الموري Ikimalagashi Igikanada. الولوف Ikinya Azeri Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية الخميرية الماراثية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.