عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللَّهِ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«أَسْوَأُ النَّاسِ سَرَقَةً الَّذِي يَسْرِقُ صَلَاتَهُ» قَالَ: وَكَيْفَ يَسْرِقُ صَلَاتَهُ؟ قال: «لَا يُتِمُّ رُكُوعَهَا، وَلَا سُجُودَهَا».
[صحيح] - [رواه ابن حبان] - [صحيح ابن حبان: 1888]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Umujura mubi kuruta abandi bantu bose ni uwiba iswalat ye", baramubaza bati: Ni gute yiba iswalat ye? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irasubiza iti: "Ntiyuzuza kunama (Ruku) cyangwa se kubama (Sudjud)."
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Ibun Hiban] - [Swahih Ibun Hiban - 1888]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko abantu babi kuruta abandi bose ari abiba mu iswalat yabo, kubera ko uwiba imitungo y'abandi hari ubwo yagira icyo imumarira hano ku isi, bitandukanye n'uwiba iswalat ye, aba yiyibye anihuguje mu bihembo yari kuzabona ku munsi w'imperuka. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) barayibajije bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ni gute umuntu yiba mu iswalat ye? Irabasubiza iti: Ni utuzuza kunama no kubama, bisobanuye kwihuta mu kunama kwe no kubama kwe, ntabikore mu buryo bukwiye.