عَن ابْنِ عُمَرَ رضي الله عنهما:
أَنَّ رَسُولَ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ كَانَ يَرْفَعُ يَدَيْهِ حَذْوَ مَنْكِبَيْهِ إِذَا افْتَتَحَ الصَّلَاةَ، وَإِذَا كَبَّرَ لِلرُّكُوعِ، وَإِذَا رَفَعَ رَأْسَهُ مِنَ الرُّكُوعِ، رَفَعَهُمَا كَذَلِكَ أَيْضًا، وَقَالَ: «سَمِعَ اللَّهُ لِمَنْ حَمِدَهُ، رَبَّنَا وَلَكَ الحَمْدُ»، وَكَانَ لاَ يَفْعَلُ ذَلِكَ فِي السُّجُودِ.
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 735]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yavuze ko:
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga izamura amaboko yayo kugeza ahareshya n'intugu zayo igihe itangiye gusali, n'igihe ivuze Allah Akbar yunamye (Ruku'u), n'igihe yunamutse (ivuye Ruku'u) nabwo yarayazamuraga maze ikavuga iti: "SAMI'ALLAHU LIMAN HAMIDAHU, RABANA WA LAKAL HAMDU: Allah yumva umusingije, Mana Nyagasani ni wowe ukwiye gushimwa no gusingizwa;" ariko ntiyajyaga ibigenza kuriya igihe igiye kubama.
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 735]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga izamura amaboko yayo kugeza ahateganye n'intugu zayo iri gusali ahantu hatatu:
Aha mbere: Igihe yabaga itangiye gusali ivuze Allah Akbar yo gutangiza iswalat (Takbiratul Ih'ramu).
Aha kabiri: Iyo yabaga igiye kunama (Ruku'u)
Aha gatatu: Iyo yabaga yunamutse ivuye muri Ruku'u ndetse ikanavuga iti: "SAMI'ALLAHU LIMAN HAMIDAHU, RABANA WA LAKAL HAMDU: Allah yumva umusingije, Mana Nyagasani ni wowe ukwiye gushimwa no gusingizwa.
Ikindi nuko itajyaga izamura amaboko yayo igihe igiye kubama (Sudjud), cyangwa se yubamutse.