عَنِ ابْنِ أَبِي أَوْفَى رضي الله عنه قَالَ:
كَانَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ إِذَا رَفَعَ ظَهْرَهُ مِنَ الرُّكُوعِ قَالَ: «سَمِعَ اللهُ لِمَنْ حَمِدَهُ، اللَّهُمَّ رَبَّنَا لَكَ الْحَمْدُ، مِلْءَ السَّمَاوَاتِ وَمِلْءَ الْأَرْضِ وَمِلْءَ مَا شِئْتَ مِنْ شَيْءٍ بَعْدُ».
[صحيح] - [رواه مسلم]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Ibun Abi Aw'fa (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yajyaga yubura umugongo wayo yunamutse (ivuye Ruku'u) yajyaga ivuga iti: SAMI-ALLAHU LIMAN HAMIDAH: Allah yumva umushimira anamusingiza ALLAHUMA RABANA WALAKAL HAMDU, MIL'A SAMAWATI WA MIL AL ARDWI WA MIL AMAA SHI-ITA MIN SHAY’IN BA’ADU” Mana Nyagasani wacu ni wowe ukwiye ishimwe n’ikuzo, bingana n’ibyuzuye ibirere n’isi n’ibindi washaka nyuma yaho.
Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Muslim.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yabaga yunamutse ivuye Ruku'u iri gusali yaravugaga iti: "SAMI'A ALLAHU LIMAN HAMIDAH: Allah yumva umushimira unamusingiza, bisobanuye ngo ushimiye Allah akanamusingiza Allah yumva akanakira ubusabe bwe, hanyuma akongeraho amagambo yo kumusingiza agira ati: ALLAHUMA RABANA WALAKAL HAMDU, MIL'A SAMAWATI WA MIL AL ARDWI WA MIL AMAA SHI-ITA MIN SHAY’IN BA’ADU” Mana Nyagasani wacu ni wowe ukwiye ishimwe n’ikuzo, bingana n’ibyuzuye ibirere n’isi n’ibindi washaka nyuma yaho.