+ -

عَنِ ابْنَ مَسْعُودٍ رضي الله عنه قَالَ:
عَلَّمَنِي رَسُولُ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ، وَكَفِّي بَيْنَ كَفَّيْهِ، التَّشَهُّدَ، كَمَا يُعَلِّمُنِي السُّورَةَ مِنَ القُرْآنِ: «التَّحِيَّاتُ لِلَّهِ، وَالصَّلَوَاتُ وَالطَّيِّبَاتُ، السَّلاَمُ عَلَيْكَ أَيُّهَا النَّبِيُّ وَرَحْمَةُ اللَّهِ وَبَرَكَاتُهُ، السَّلاَمُ عَلَيْنَا وَعَلَى عِبَادِ اللَّهِ الصَّالِحِينَ، أَشْهَدُ أَنْ لاَ إِلَهَ إِلَّا اللَّهُ، وَأَشْهَدُ أَنَّ مُحَمَّدًا عَبْدُهُ وَرَسُولُهُ». وفي لفظ لهما: «إِنَّ اللهَ هُوَ السَّلَامُ، فَإِذَا قَعَدَ أَحَدُكُمْ فِي الصَّلَاةِ فَلْيَقُلْ: التَّحِيَّاتُ لِلَّهِ وَالصَّلَوَاتُ وَالطَّيِّبَاتُ السَّلَامُ عَلَيْكَ أَيُّهَا النَّبِيُّ وَرَحْمَةُ اللهِ وَبَرَكَاتُهُ، السَّلَامُ عَلَيْنَا وَعَلَى عِبَادِ اللهِ الصَّالِحِينَ، فَإِذَا قَالَهَا أَصَابَتْ كُلَّ عَبْدٍ لِلَّهِ صَالِحٍ فِي السَّمَاءِ وَالْأَرْضِ، أَشْهَدُ أَنْ لَا إِلَهَ إِلَّا اللهُ، وَأَشْهَدُ أَنَّ مُحَمَّدًا عَبْدُهُ وَرَسُولُهُ، ثُمَّ يَتَخَيَّرُ مِنَ الْمَسْأَلَةِ مَا شَاءَ».

[صحيح] - [متفق عليه]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Ibun Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yanyigishije uburyo bw'ubuhamya bwo mu iswala (A-Tashahud) ikiganza cyanjye kiri mu cyayo , nk'uko inyigisha isurat muri Qur'an igira iti: "A-TAHIYATU LILAHI WA SWALAWATU WA TWAYIBATU, A-SALAMU ALAYKA AYUHA NABIYU WA RAHMATULLAH WA BARAKATUHU. A-SALAMU ALAYNA WA ALA IBADILLAHI A-SWALIHINA A-SHAHADU AN LA ILAHA ILA LLAH, WA A-SHAHADU ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU: Ibyubahiro byose n'imigisha n'ibyiza ni ibya Allah. Amahoro, impuhwe n'imigisha bya Allah bikubeho yewe Ntumwa, ayo mahoro natwe atubeho ndetse abe no ku bagaragu ba Allah bakora ibikorwa byiza. Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa usibye Allah wenyine, nkanahamya ko Muhamadi ari umugaragu wa Allah ndetse akaba n'Intumwa ye." Iyo avuze ubu busabe bugera kuri buri mugaragu wa Allah wese, ukora ibikorwa byiza yaba mu kirere cyangwa se mu isi." Hanyuma nyuma y'ibi akaba yasaba ubusabe bwose yifuza.

Hadithi y'impamo - Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yigishije Ibun Mas'uud (Imana imwishimire) uburyo azajya avugamo ubuhamya bwo mu iswalat (A-Tashahud), icyo gihe yari yashyize ikiganza cyayo mu cye, kugira ngo Ibun Mas'ud amakurikire neza nk'uko amwigisha isurat muri Qur'an, bikaba biri mu bigaragaza uburyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yitaye cyane kuri ubu buhamya byaba mu magambo abugize no mu bisobanuro byabwo. Nuko iramubwira iti: "A-TAHIYATU LILLAHI": Ni buri mvugo cyangwa se igikorwa kigaragaza kubaha no gukuza, ibyo byose bikaba bikwiye Allah Nyir'ubutagatifu. "A-SWALAWATU": Ni iswalat zizwi zaba iz'itegeko n'iz'umugereka zose zikorerwa Allah Nyir'ubutagatifu. "A-TWAYIBATU": Ni imvugo n'ibikorwa n'ibisingizo byiza bigaragaza ubutungane, ibyo byose ni Allah ubikwiye. "A-SALAM ALAYKA AYUHA NABIYU WA RAHMATULLAHI WA BARAKATUH": Ni ugusabira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko Allah ayirinda buri ikibi cyose, no kongererwa ibyiza byinshi. "A-SALAM ALAYNA WA ALA IBADILLAHI SWALIHINA:" Usali aba yisabira amahoro ndetse anayasabira buri mugaragu wese mwiza haba mu isi no mu birere. "A-SH'HADU AN LA ILAHA ILA LLAH:" Ndiyemerera nkanahamya ko nta wundi ukwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah. "WA ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU": Ndiyemerera ko Muhamadi yari umugaragu akaba n'Intumwa ya Allah yasoreje izindi.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ishishikariza umuntu usali gusaba ubusabe bwose ashatse.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Umwanya ubu buhamya buvugwamo ni igihe wicaye wubamutse bwa nyuma muri buri Swalat na nyuma yuko wubamutse wicaye muri Rakat ya kabiri mu iswalat za rakat eshatu n'iza rakat enye.
  2. Ni itegeko kuvuga A-TAHIYATU mu buhamya, kandi biremewe kuvuga ubuhamya ukoresheje imvugo iyo ari yo yose mu mvugo z'ubuhamya zizewe zifite inkomoko ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).
  3. Biremwe kuvuga ubusabe ushatse mu iswalat igihe hatari mo gusaba ibyaha.
  4. Ni byiza kubanza kwisabira igihe uri gusaba.