+ -

عن أَبي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه:
أنه كَانَ يُكَبِّرُ فِي كُلِّ صَلَاةٍ مِنَ الْمَكْتُوبَةِ وَغَيْرِهَا، فِي رَمَضَانَ وَغَيْرِهِ، فَيُكَبِّرُ حِينَ يَقُومُ، ثُمَّ يُكَبِّرُ حِينَ يَرْكَعُ، ثُمَّ يَقُولُ: سَمِعَ اللهُ لِمَنْ حَمِدَهُ، ثُمَّ يَقُولُ: رَبَّنَا وَلَكَ الْحَمْدُ، قَبْلَ أَنْ يَسْجُدَ، ثُمَّ يَقُولُ: اللهُ أَكْبَرُ حِينَ يَهْوِي سَاجِدًا، ثُمَّ يُكَبِّرُ حِينَ يَرْفَعُ رَأْسَهُ مِنَ السُّجُودِ، ثُمَّ يُكَبِّرُ حِينَ يَسْجُدُ، ثُمَّ يُكَبِّرُ حِينَ يَرْفَعُ رَأْسَهُ مِنَ السُّجُودِ، ثُمَّ يُكَبِّرُ حِينَ يَقُومُ مِنَ الْجُلُوسِ فِي الِاثْنَتَيْنِ، وَيَفْعَلُ ذَلِكَ فِي كُلِّ رَكْعَةٍ، حَتَّى يَفْرُغَ مِنَ الصَّلَاةِ، ثُمَّ يَقُولُ حِينَ يَنْصَرِفُ: وَالَّذِي نَفْسِي بِيَدِهِ، إِنِّي لَأَقْرَبُكُمْ شَبَهًا بِصَلَاةِ رَسُولِ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ، إِنْ كَانَتْ هَذِهِ لَصَلَاتَهُ حَتَّى فَارَقَ الدُّنْيَا.

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 803]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko
Yajyaga avuga ALLAH AKBAR (Imana isumba byose) muri buri swalat y'itegeko no mu zindi mu kwezi kwa Ramadwan no mu bindi bihe, akavuga ALLAH AKBAR igihe ahagaze, n'igihe yunamye (Ruku'u), yarangiza akavuga ati: SAMI'ALLAHU LIMAN HAMIDAH: Allah yumva umushimira anamusingiza; hanyuma akavuga ati: “RABANA WALAKAL HAMDU: Nyagasani wacu ni wowe ukwiye ishimwe n’ikuzo, mbere y'uko yubama, yarangiza akavuga ati: ALLAH AKBAR (Imana isumba byose) igihe agiye kubama, yarangiza akavuga ALLAH AKBAR igihe yubamutse, hanyuma akongera akavuga ALLAH AKBAR igihe yongeye kubama, akongera akavuga ALLAH AKBAR igihe yubamutse, hanyuma akongera akavuga ALLAH AKBAR igihe ahagurutse, akabigenza atyo kuri buri gice (raka) kugeza ubwo asoje iswalat ye, maze yaba arangije akavuga ati: Ndahiye k'ufite roho yanjye mu kuboko kwe, ko iswalat yanjye yegera gusa n'iy'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), kubera ko iyi ari yo swalat yakoraga kugeza ubwo yavaga muri ubu buzima bw'iyi si.

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 803]

Ibisobanuro birambuye.

Abu Hurayrat (Imana imwishimire) aratubwira bimwe mu byari bigize iswalat y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), akatubwira ko yajyaga avuga ALLAH AKBAR (Imana isumba byose) atangiye gusali buri swalat y'itegeko no mu zindi mu kwezi kwa Ramadwan no mu bindi bihe, akavuga ALLAH AKBAR igihe ahagaze, n'igihe yunamye (Ruku'u),n'igihe yubamye n'igihe yubamutse, n'igihe yubamye ku nshuro ya kabiri, n'igihe yubamutse ku nshuro ya kabiri, n'igihe ahagurutse arangije Rakaa ebyira nyuma y'ikicaro avugiramo ubuhamya (A-Tahiyatu) bwa mbere mu iswalat ifite rakaa eshatu cyangwa enye, yarangiza akabigenza gutyo mu iswalat yose kugeza ayirangije, n'iyo yunamukaga avuye ruku'u yaravugaga ati: SAMI'ALLAHU LIMAN HAMIDAH: Allah yumva umusingiza; hanyuma akavuga ati: “RABANA WALAKAL HAMDU: Nyagasani wacu ni wowe ukwiye ishimwe n’ikuzo;
Hanyuma Abu Hurayrat yamara gusari akavuga ati: Ndahiye k'ufite roho yanjye mu kuboko kwe, ko iswalat yanjye yegera gusa n'iy'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), kubera ko iyi ari yo swalat yakoraga kugeza ubwo yavaga muri ubu buzima bw'iyi si.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igiturikiya Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Ikinyaburuma Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igiceki. Igitaliyani. Iki oromo Igikanada. Ikinya Ukereni
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ijambo ALLAH AKBAR mu iswalat rivugwa igihe cyose wubamye unubamutse, usibye igihe wunamutse uvuye ku mavi nibwo uvuga uti: SAMIALLAHU LIMAN HAMIDAH: Allah yumva umushimira unamusingiza.
  2. Abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bari bashishikajwe no kwigana Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ndetse no kubungabunga imigenzo ye.