عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رَضِيَ اللهُ عنه سَمِعْتُ رَسُولَ اللهِ صلى الله عليه وسلم يَقُولُ:
«قَالَ اللهُ تَعَالَى: قَسَمْتُ الصَّلَاةَ بَيْنِي وَبَيْنَ عَبْدِي نِصْفَيْنِ، وَلِعَبْدِي مَا سَأَلَ، فَإِذَا قَالَ الْعَبْدُ: {الْحَمْدُ لِلهِ رَبِّ الْعَالَمِينَ}، قَالَ اللهُ تَعَالَى: حَمِدَنِي عَبْدِي، وَإِذَا قَالَ: {الرَّحْمَنِ الرَّحِيمِ}، قَالَ اللهُ تَعَالَى: أَثْنَى عَلَيَّ عَبْدِي، وَإِذَا قَالَ: {مَالِكِ يَوْمِ الدِّينِ}، قَالَ: مَجَّدَنِي عَبْدِي، -وَقَالَ مَرَّةً: فَوَّضَ إِلَيَّ عَبْدِي-، فَإِذَا قَالَ: {إِيَّاكَ نَعْبُدُ وَإِيَّاكَ نَسْتَعِينُ}، قَالَ: هَذَا بَيْنِي وَبَيْنَ عَبْدِي وَلِعَبْدِي مَا سَأَلَ، فَإِذَا قَالَ: {اهْدِنَا الصِّرَاطَ الْمُسْتَقِيمَ، صِرَاطَ الَّذِينَ أَنْعَمْتَ عَلَيْهِمْ غَيْرِ الْمَغْضُوبِ عَلَيْهِمْ وَلا الضَّالِّينَ}، قَالَ: هَذَا لِعَبْدِي وَلِعَبْدِي مَا سَأَلَ».
[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 395]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:
Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: Nagabanyije iswalat hagati yanjye n'umugaragu wanjye mo ibice bibiri; kandi umugaragu wanjye akwiye kubona ibyo yansabye; Iyo avuze ati: “ALHAMDULILLAHI RABIL ALAMIINA: Ishimwe n’ikuzo byose bikwiye Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose; Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Umugaragu wanjye aransingije. N'iyo avuze ati: A-RAHMANI RAHIM: Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi, Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Umugaragu wanjye amvuze ibigwi. N'iyo avuze ati: MALIKI YAWUMI DINI: Umwami w’ikirenga wo ku munsi w’imperuka, Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Umugaragu wanjye ampaye icyubahiro, cyangwa se akavuga ati: Umugaragu wanjye anyeguriye ibye. N'iyo avuze ati: IYAKA NA'ABUDU WA IYAKA NAS’TA-IN: Ni wowe (wenyine) dusenga, kandi ni wowe (wenyine) twiyambaza, Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Ibi ni hagati yanjye n'umugaragu wanjye, kandi umugaragu wanjye akwiye kubona ibyo yansabye. N'iyo avuze ati: IHDINA SWIRATWAL MUS’TAQIM, SWIRATWALADHINA AN’ AM’TA ALAY’HIM, GHAY’RIL MAGH’DWUBI ALAY’HIM WALA DWAALIINA: Tuyobore inzira igororotse, inzira y’abo wahundagajeho inema, itari iy’abo warakariye cyangwa abayobye, Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Ibi ni iby'umugaragu wanjye, kandi umugaragu wanjye akwiye kubona ibyo yansabye."
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 395]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko Allah Nyir'ubutagatifu muri Hadithul Qud'siy yavuze ati: Suratul Fatihat umugaragu wanjye asoma ari gusali nayigabanyijemo ibice bibiri hagati yanjye na we, mfite kimwe cya kabiri nawe akagira ikindi.
Igice cyayo kibanza ni Ugushima no Gusingiza ndetse no kuvuga ibigwi Allah, nanjye nkabimuhembera ibihembo bishimishije.
Naho igice cyayo cya kabiri: Ni ukwicisha bugufi no kunsaba umugaragu akora, nkamwumva ndetse nkamuha ibyo ansabye.
Iyo urimo gusali avuze ati: “ALHAMDULILLAHI RABIL ALAMIINA: Ishimwe n’ikuzo byose bikwiye Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose; Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Umugaragu wanjye aransingije, anampaye ikuzo. N'iyo avuze ati: A-RAHMANI RAHIM: Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi, Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Umugaragu wanjye amvuze ibigwi. N'iyo avuze ati: MALIKI YAWUMI DINI: Umwami w’ikirenga wo ku munsi w’imperuka, Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Umugaragu wanjye ampaye icyubahiro, kandi iki kikaba ari icyubahiro cyagutse.
Iyo avuze ati: IYAKA NA'ABUDU WA IYAKA NAS’TA-IN: Ni wowe wenyine dusenga, kandi ni wowe wenyine twiyambaza, Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Ibi ni hagati yanjye n'umugaragu wanjye, kandi umugaragu wanjye akwiye kubona ibyo yansabye.
Bityo igice kibanza muri iyi Ayat ni umwihariko wa Allah ari cyo cy'uko ari (Wowe wenyine tugaragira), hano hakaba harimo kwiyemerera ko ukwiye kugaragirwa ari Allah wenyine, ndetse akaba ari na we wenyine wakira ubusabe; aha hakaba ari ho igice cy'umwihariko wa Allah kirangiriye.
Naho igice cya kabiri umugaragu yihariye muri uyu murongo ni (Wowe wenyine dusaba inkunga), aha hakaba harimo gusaba Allah ubufasha n'inkunga n'isezerano rye ry'uko agomba gutera inkunga.
N'iyo avuze ati: IHDINA SWIRATWAL MUS’TAQIM*, SWIRATWALADHINA AN’ AM’TA ALAY’HIM, GHAY’RIL MAGH’DWUBI ALAY’HIM WALA DWAALIINA: Tuyobore inzira igororotse, inzira y’abo wahundagajeho inema, itari iy’abo warakariye cyangwa abayobye, Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Uku ni ugusaba no kwibombarika by'umugaragu wanjye, kandi umugaragu wanjye akwiye kubona ibyo yansabye, ndetse namaze no kumwakirira ubusabe bwe.