+ -

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ قَالَ:
كَانَ رَسُولُ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يَدْعُو وَيَقُولُ: «اللَّهُمَّ إِنِّي أَعُوذُ بِكَ مِنْ عَذَابِ القَبْرِ، وَمِنْ عَذَابِ النَّارِ، وَمِنْ فِتْنَةِ المَحْيَا وَالمَمَاتِ، وَمِنْ فِتْنَةِ المَسِيحِ الدَّجَّالِ». وفِي لَفْظٍ لِمُسْلِمٍ: «إِذَا فَرَغَ أَحَدُكُمْ مِنَ التَّشَهُّدِ الْآخِرِ، فَلْيَتَعَوَّذْ بِاللهِ مِنْ أَرْبَعٍ: مِنْ عَذَابِ جَهَنَّمَ، وَمِنْ عَذَابِ الْقَبْرِ، وَمِنْ فِتْنَةِ الْمَحْيَا وَالْمَمَاتِ، وَمِنْ شَرِّ الْمَسِيحِ الدَّجَّالِ».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 1377]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga isaba ubusabe igira iti: "ALLAHUMA INI AUDHU BIKA MIN ADHABIL QAB'RI, WA MIN ADHABI NARI, WA MIN FATINATIL MAH'YA WAL MAMATI, WA MIN FITINATIL MASIHI DADJALI: Mana Nyagasani nkwikinzeho ngo undinde ibihano byo mu mva, n'ibihano by'umuriro, n'ibigeragezo byo mu buzima no mu gupfa, n'ibigeragezo bya Masihi A-Dadjali." No mu mvugo ya Muslim iragira iti: "Umwe muri mwe najya amara kuvuga ubuhamya bwa nyuma, ajye yikinga kuri Allah amusaba kumurinda ibintu bine: Ibihano by'umuriro, n'ibihano byo mu mva, n'ibigeragezo byo mu buzima no mu gupfa, ndetse n'ikigeragezo cya Masihi A-Dadjali."

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 1377]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga isaba Allah ngo ayirinde ibintu bine: Nyuma y'ubuhamya bwa nyuma, na mbere y'indamutso isoza iswalat, anadutegeka kwikinga kuri Alalh ngo aturinde ibi bintu bikurikira:
Icya mbere: Ibihano byo mu mva.
Icya kabiri: Ibihano by'umuriro ku munsi w'imperuka.
Icya gatatu: Ibigeragezo byo mu buzima nk'irari ryo mu isi riziririjwe, n'ibindi biteye urujijo biyobya, ndetse n'ibigeragezo byo mu gupfa igihe umuntu aba avamo roho, akaba yatana inzira y'ubuyisilamu cyangwa se imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), cyangwa se ibigeragezo byo mu mva nk'ibibazo upfuye azabazwa n'abamalayika babiri akimara gupfa.
Icya kane: Ni ibigeragezo bya Masihi A-Dadjali uzaza mu bihe bya nyuma, Allah akamugerageresha abagaragu be, hano Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yamuvuze ku buryo bw'umwihariko kubera ubuhambare bw'ibigeragezo bye n'uburyo azaba ayobya abantu.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Ikidagi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igiceki. Ikimalagashi Iki oromo Igikanada. Ikinya Ukereni
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ubu busabe bwo kwirinda ibi bintu biri mu busabe bw'ingenzi kandi bukusanyirije hamwe ibintu byinshi, kuko bikusanyirije hamwe ibibi byo muri iyi si n'ibyo ku munsi w'imperuka.
  2. Ibihano byo mu mva nta kabuza biriho kandi ni ukuri.
  3. Ubuhambare bw'ibigeragezo n'agaciro ko gusaba inkunga Allah no ku musaba kuzabirokoka.
  4. Gushimangira ko Masihi A-Dadjali azabaho n'ubuhambare bw'ibigeragezo bye.
  5. Gushishikariza gusaba ubu busabe nyuma y'ubuhamya bwa nyuma.
  6. Gushishikariza ubusabe nyuma yo gukora ibikorwa byiza.
Ibirenzeho.