+ -

عن ثَوْبَانَ رضي الله عنه قال:
كَانَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ إِذَا انْصَرَفَ مِنْ صَلَاتِهِ اسْتَغْفَرَ ثَلَاثًا، وَقَالَ: «اللَّهُمَّ أَنْتَ السَّلَامُ، وَمِنْكَ السَّلَامُ، تَبَارَكْتَ ذَا الْجَلَالِ وَالْإِكْرَامِ»، قَالَ الْوَلِيدُ: فَقُلْتُ لِلْأَوْزَاعِيِّ: كَيْفَ الْاسْتِغْفَارُ؟ قَالَ: تَقُولُ: أَسْتَغْفِرُ اللهَ، أَسْتَغْفِرُ اللهَ.

[صحيح] - [رواه مسلم]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Thawbani (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yasozaga gusali, yasabaga Allah imbabazi inshuro eshatu hanyuma ikavuga iti: ALLAHUMA ANTA A-SALAM, WA MINKA SALAM, TABARAKTA YA DHAL DJALALI WAL IKRAM: Mana Nyagasani niwowe muziranenge, n'amahoro aturuka iwawe, uburagatifu n'ikuzo ni ibyawe, yewe Nyir'icyubahiro Nyir'ikuzo" Al Walid yaravuze ati: Nuko mbwira Al Awza'iy nti: Gusaba Allah imbabazi bikorwa bite? Aransubiza ati: Ujye uvuga uti: ASTAGH'FIRULLAH: Mana mbabarira, ASTAGH'FIRULLAH: Mana mbabarira,..."

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Muslim.

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yasozaga gusali yajyaga ivuga iti: ASTAGH'FIRULLAH: Mana mbabarira, ASTAGH'FIRULLAH: Mana mbabarira, ASTAGH'FIRULLAH: Mana mbabarira.
Yarangiza igasingiza ubuhambare bwa Allah Nyagasani we igira iti: ALLAHUMA ANTA A-SALAM, WA MINKA SALAM, TABARAKTA YA DHAL DJALALI WAL IKRAM: Mana Nyagasani niwowe muziranenge, n'amahoro aturuka iwawe, ubutagatifu n'ikuzo ni ibyawe, yewe Nyir'icyubahiro Nyir'ikuzo. Kandi Allah ingororano ze ntizigira ingano hano mu isi no ku munsi w'imperuka, Nyir'ubuhambare Nyir'ubuntu.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Gushishikariza gusaba Allah imbabazi nyuma ya buri swala, ndetse no kubihozaho.
  2. Gushishikariza gusaba Allah imbabazi mu rwego rwo kuziba icyuho n'aho umuntu yadohotse mu bikorwa byo kwiyegereza Allah.