عَنْ عَبْدِ اللَّهِ بْنِ عَمْرِو بْنِ الْعَاصِ رضي الله عنهما قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«إِنَّ الْإِيمَانَ لَيَخْلَقُ فِي جَوْفِ أَحَدِكُمْ كَمَا يَخْلَقُ الثَّوْبُ الْخَلِقُ، فَاسْأَلُوا اللَّهَ أَنْ يُجَدِّدَ الْإِيمَانَ فِي قُلُوبِكُمْ».
[صحيح] - [رواه الحاكم والطبراني] - [المستدرك على الصحيحين: 5]
المزيــد ...
Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Amr Ibun Al Asw (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Mu by'ukuri ukwemera kw'umwe muri mwe kurasaza nk'uko umwambaro usaza! Mujye musaba Allah avugurure ukwemera kwanyu mu mitima yanyu.'
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Al Hakim na A-Twabaraniy] - [Al Mustad'rak ala A-Swahihayni - 5]
Muri iyi Hadithi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ukwemera k'uwo ari we wese mu bantu gusaza, kugacika intege nk'uko umwambaro mushyashya usaza iyo ukoreshejwe igihe kinini! Kubera gucika intege mu bikorwa byo kugaragira Allah cyangwa se gukora ibyaha, no kwijandika mu byo irari riba rimuhamagarira gukora. Niyo impamvu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatweretse ko tugomba gusaba Allah ko yatuvugururira ukwemera kwacu, twubahiriza amategeko twategetswe, dusingiza Allah kenshi tunamwicuzaho.