عَنْ أَنَسٍ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ، قَالَ: لَأُحَدِّثَنَّكُمْ حَدِيثًا سَمِعْتُهُ مِنْ رَسُولِ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ لاَ يُحَدِّثُكُمْ بِهِ أَحَدٌ غَيْرِي: سَمِعْتُ رَسُولَ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يَقُولُ:
«إِنَّ مِنْ أَشْرَاطِ السَّاعَةِ أَنْ يُرْفَعَ العِلْمُ، وَيَكْثُرَ الجَهْلُ، وَيَكْثُرَ الزِّنَا، وَيَكْثُرَ شُرْبُ الخَمْرِ، وَيَقِلَّ الرِّجَالُ، وَيَكْثُرَ النِّسَاءُ حَتَّى يَكُونَ لِخَمْسِينَ امْرَأَةً القَيِّمُ الوَاحِدُ».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 5231]
المزيــد ...
Hadithi yaturutse kwa Anas (Imana imwishimire) yaravuze ati: Ndababwira Hadithi numvise ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nta wundi wazayibabwira utari njye; numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:
"Mu bimenyetso bizaranga ko imperuka yegereje ni ubumenyi kurangira mu bantu, kwiyongera kw'ubujiji, kwiyongera kw'ubusambanyi, abantu kunywa inzoga ku bwinshi, abagabo kuba bake, abagore kuba benshi kugeza ubwo abagore mirongo itanu bazajya bahagararirwa n'umugabo umwe ari we ubakemurira ibibazo!"
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 5231]
Muri iyi Hadithi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko mu bimenyetso bizaranga ko umunsi w'imperuka wegereje ari uko ubumenyi bw'idini buzarangira mu bantu, ubumenyi buzarangizwa no gupfa kw'abamenyi; Icyo bizabyara ni ubujiji buzakwira mu bantu, ubusambanyi n'ibindi bikorwa bibi by'urukozasoni, kunywa inzoga bizaba byinshi, umubare w'abagabo ube muke, naho umubare w'abagore wiyongere, kugeza ubwo mirongo itanu muri bo bazaba bahagararirwa n'umugabo umwe akaba ari we ubitaho!