+ -

عَنِ ابْنِ عَبَّاسٍ رضي الله عنهما قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللَّهِ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«إِنَّ اللَّهَ يُحِبُّ أَنْ تُؤْتَى رُخَصُهُ، كَمَا يُحِبُّ أَنْ تُؤْتَى عَزَائِمُهُ».

[صحيح] - [رواه ابن حبان] - [صحيح ابن حبان: 354]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Ibun Abas (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
Mu by'ukuri Allah akunda ko abantu bubahiriza uburenganzira yatanze, nkuko akunda ko bubahiriza amategeko."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Ibun Hiban] - [Swahih Ibun Hiban - 354]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri iyi Hadithi yavuze ko Allah akunda abashyira mu bikorwa uburenganzira yatanze ku bintu bimwe nk'amategeko yoroheje n'ibikorwa byo kumwiyegereza (Ibadat), no koroheza abarebwa n'amategeko bafite impamvu nko kugabanya umubare wa raka z'iswala, ndetse no kuzifatanya mu gihe umuntu ari ku rugendo; Nkuko akunda abantu bubahiriza amategeko yategetse, kubera ko itegeko rya Allah mu mpushya yatanze n'amategeko yategetse ari rimwe.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. Ikimalagashi Igitaliyani. Iki oromo Igikanada. Ikinya Azeri Iki Uzubeki Ikinya Ukereni
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Impuhwe za Allah ku bagaragu be, kandi ko akunda ko abantu bubahiriza impushya yatanze.
  2. Uburyo amategeko y'ubuyisilamu yuzuye, ndetse n'uburyo yagiye yorohereza umuyisilamu.