عَنْ حَكِيمِ بْنِ حِزَامٍ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ، قَالَ:
قُلْتُ: يَا رَسُولَ اللَّهِ، أَرَأَيْتَ أَشْيَاءَ كُنْتُ أَتَحَنَّثُ بِهَا فِي الجَاهِلِيَّةِ مِنْ صَدَقَةٍ أَوْ عَتَاقَةٍ، وَصِلَةِ رَحِمٍ، فَهَلْ فِيهَا مِنْ أَجْرٍ؟ فَقَالَ النَّبِيُّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: «أَسْلَمْتَ عَلَى مَا سَلَفَ مِنْ خَيْرٍ».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 1436]
المزيــد ...
Hadithi yaturutse kwa Hakim Ibun Hizam (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Uravuga iki ku bikorwa najyaga mpozaho mbere y'ubuyisilamu nko gutanga amaturo (Swadaqat) cyangwa se guha ubwigenge umucakara, kunga isano ry'imiryango, ese hari ibihembo nzabibonera? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Wabaye umuyisilamu ufite n'ibyiza wakoze mbere."
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 1436]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri iyi Hadithi iragaragaza ko umuhakanyi iyo abaye umuyisilamu, ibikorwa bye byose yakoze abihemberwa harimo n'ibyiza yakoze ataraba umuyisilamu arabihemberwa nko gutanga amatururo, guha ubwigenge abacakara, kunga isano n'ibindi.