+ -

عَنْ أَنَسِ بْنِ مَالِكٍ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«إِنَّ اللهَ لَا يَظْلِمُ مُؤْمِنًا حَسَنَةً، يُعْطَى بِهَا فِي الدُّنْيَا وَيُجْزَى بِهَا فِي الْآخِرَةِ، وَأَمَّا الْكَافِرُ فَيُطْعَمُ بِحَسَنَاتِ مَا عَمِلَ بِهَا لِلَّهِ فِي الدُّنْيَا، حَتَّى إِذَا أَفْضَى إِلَى الْآخِرَةِ، لَمْ تَكُنْ لَهُ حَسَنَةٌ يُجْزَى بِهَا».

[صحيح] - [رواه مسلم]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imiwshimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Mu by'ukuri Allah ntajya ahuguza umwemeramana icyiza yakoze, akimuhembera hano ku isi ndetse akazanakimuhembera ku munsi w'imperuka ariko umuhakanyi ibyiza yakoze abihemberwa hano ku isi kugeza ubwo azaza ku munsi w'imperuka nta cyiza afite ashobora guhemberwa."

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Muslim.

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ingabire za Allah zihambaye ku bemeramana, n'ubutabera bwe akoresha ku bamuhakana. Umwemeramana we nta kigabanya ingororano ze yakoreye, ahubwo abihemberwa hano ku isi kubera kumvira kwe Allah, bidakuyeho ibyo azigamiwe ku munsi w'imperuka; hari n'ubwo zose azizigamirwa akazazihabwa ku munsi w'imperuka. Naho umuhakanyi we, Allah amuhera ibihembo by'ibyiza yakoze mu byiza bya hano ku isi, kugeza ubwo azaza ku munsi w'imperuka asange nta bikorwa byiza afite ahembesha, kubera ko kugirirwa umumaro n'ibikorwa byiza ku isi no ku munsi w'imperuka nyir'ukubikora agomba kuba ari umuyisilamu.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igiturikiya Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Ikinyaviyetinamu. Igihawusa. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Ikinyaburuma Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Umuntu upfuye akiri mu buhakanyi ibikorwa byiza yakoze ntacyo byamumarira.