+ -

عن النُّعمان بن بَشير رضي الله عنه قال: سَمِعْتُ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يَقُولُ -وَأَهْوَى النُّعْمَانُ بِإِصْبَعَيْهِ إِلَى أُذُنَيْهِ-:
«إِنَّ الْحَلَالَ بَيِّنٌ وَإِنَّ الْحَرَامَ بَيِّنٌ، وَبَيْنَهُمَا مُشْتَبِهَاتٌ لَا يَعْلَمُهُنَّ كَثِيرٌ مِنَ النَّاسِ، فَمَنِ اتَّقَى الشُّبُهَاتِ اسْتَبْرَأَ لِدِينِهِ وَعِرْضِهِ، وَمَنْ وَقَعَ فِي الشُّبُهَاتِ وَقَعَ فِي الْحَرَامِ، كَالرَّاعِي يَرْعَى حَوْلَ الْحِمَى يُوشِكُ أَنْ يَرْتَعَ فِيهِ، أَلَا وَإِنَّ لِكُلِّ مَلِكٍ حِمًى، أَلَا وَإِنَّ حِمَى اللهِ مَحَارِمُهُ، أَلَا وَإِنَّ فِي الْجَسَدِ مُضْغَةً، إِذَا صَلَحَتْ صَلَحَ الْجَسَدُ كُلُّهُ، وَإِذَا فَسَدَتْ فَسَدَ الْجَسَدُ كُلُّهُ، أَلَا وَهِيَ الْقَلْبُ».

[صحيح] - [متفق عليه]
المزيــد ...

A-Nuuman Ibun Bashir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: -A-Nuuman ashyira intoki ze ku matwi kugira ngo yumve neza ibyo Intumwa y'Imana igiye kuvuga-:
"c2">“Mu by’ukuri, ibiziruye (Halali) birasobanutse kandi n'ibyaziririjwe (Haramu) birasobanutse, ariko hagati yabyo byombi hari ibiteye urujijo abantu benshi batajya bamenya. Bityo uzirinda ibyo biteye urujijo azaba arinze idini rye n'icyubahiro cye. N’uzagwa muri ibyo biteye urujijo azaba aguye mu biziririjwe; ameze nk'umushumba uragiye amatungo ye iruhande rw'umurima uzitiye, amatungo ye yenda kumucika ngo yone. Nta gushidikanya ko buri mwami agira imbago, kandi imbago z'Imana ni ibyo yaziririje. Nta gushidikanya ko mu mubiri habamo inyama, iyo itunganye umubiri wose uratungana, yakangirika umubiri wose ukangirika, iyo nyama nta yindi ni umutima.”

Hadithi y'impamo - Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza itegeko rikomeye mu bintu; kandi ko mu buryo bw'amategeko rigabanyijemo ibice bitatu: Hari ibiziruye bisobanutse, hakaba n'ibiziririjwe bisobanutse, hagati yabyo hakaba hari ibintu biteye urujijo kuko amategeko yabyo niba biziruye cyangwa biziririjwe ntahita agaragarira buri wese, benshi mu bantu ntibabisobanukirwa.
Uzareka ibyo bintu biteye urujijo, azaba atekanye mu idini rye, bimurinde kugwa mu biziririjwe, ndetse abe atekanye mu kuba yakibasirwa n'amagambo y'abantu bamunenga kubera ko yakoze ibyo biteye urujijo. Ariko utazirinda ibyo biteye urujijo, bizatuma agwa mu biziririjwe, cyangwa se abe ikiganiro mu bantu. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatanze urugero kugira ngo igaragaze umuntu ukora ibiteye urujijo,ivuga ko ari nk'umushumba uragiye amatungo ye hafi y'umurima nyirawo yazitiye, ariko amatungo ye agakomeza gushaka kona kuberako awuri bugufi, ni nk'uko umuntu ukora ibintu birimo urujijo aba yegera gukora ibyo aziririjwe. Nyuma yaho Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibabwira ko mu mubiri habamo inyama ari yo mutima, umubiri wose utungana iyo itunganye, ndetse ukanangirika iyo yangiritse.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Gushishikariza kureka gukora ibiteye urujijo, itegeko ryabyo riba ritarasobanuka.