عَنْ عَائِشَةَ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهَا عَنِ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«الرَّضَاعَةُ تُحَرِّمُ مَا تُحَرِّمُ الوِلَادَةُ».
[صحيح] - [متفق عليه] - [الأربعون النووية: 44]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Konka ibere rimwe biziririza nk'ibyo kuvukana mu nda imwe biziririza."
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [الأربعون النووية - 44]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko ibiziririjwe hagati y'abavukana mu nda imwe, ari na byo biziririjwe abonse ibere rimwe nko kuba umuntu ari nyirarume w'undi cyangwa se se wabo cyangwa se umuvandimwe we,... kandi konka ibere rimwe bizirura ibizirurwa no kuva inda imwe.