عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«أَيُّهَا النَّاسُ، إِنَّ اللهَ طَيِّبٌ لَا يَقْبَلُ إِلَّا طَيِّبًا، وَإِنَّ اللهَ أَمَرَ الْمُؤْمِنِينَ بِمَا أَمَرَ بِهِ الْمُرْسَلِينَ، فَقَالَ: {يَا أَيُّهَا الرُّسُلُ كُلُوا مِنَ الطَّيِّبَاتِ وَاعْمَلُوا صَالِحًا، إِنِّي بِمَا تَعْمَلُونَ عَلِيمٌ} [المؤمنون: 51] وَقَالَ: {يَا أَيُّهَا الَّذِينَ آمَنُوا كُلُوا مِنْ طَيِّبَاتِ مَا رَزَقْنَاكُمْ} [البقرة: 172] ثُمَّ ذَكَرَ الرَّجُلَ يُطِيلُ السَّفَرَ أَشْعَثَ أَغْبَرَ، يَمُدُّ يَدَيْهِ إِلَى السَّمَاءِ: يَا رَبِّ، يَا رَبِّ، وَمَطْعَمُهُ حَرَامٌ، وَمَشْرَبُهُ حَرَامٌ، وَمَلْبَسُهُ حَرَامٌ، وَغُذِيَ بِالْحَرَامِ، فَأَنَّى يُسْتَجَابُ لِذَلِكَ؟».
[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 1015]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze iti: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Yemwe bantu mu by'ukuri Allah ni mwiza kandi yakira ibyiza, kandi ibyo Allah yategetse abemeramana, nibyo yategetse Intumwa n'abahanuzi aho yababwiye ati: "Yemwe ntumwa! Nimurye amafunguro meza (aziruwe) kandi mukore ibikorwa byiza. Mu by’ukuri njye ndi Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora." Surat Al Mu-uminuna: 51, n'ahandi yavuze ati: "Yemwe abemeye! Murye mu byiza twabafunguriye kandi mushimire Allah niba koko ari We wenyine musenga." Surat Al Baqarat: 172. Nuko irangije itanga urugero rw'umugabo umwe waba ari ku rugendo rurerure, unaniwe imisatsi ye idasokoje, maze akazamura ibiganza bye mu kirere yinginga Allah agira ari: Nyagasani, Nyagasani, nyamara ibyo kurya bye ari ikizira, n'ibyo kunywa bye ari ikizira, n'imyambaro ye ari ikizira, ndetse n'ibimutunze byose ari ikizira! Ni gute Allah yakwakira ubusabe bwe?"
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 1015]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko mu by'ukuri Allah ari mwiza ndetse ari umutagatifu azira inenge, kandi arangwa n'ibisingizo byuzuye, nta n'ubwo ajya yakira ibikorwa n'imvugo keretse ibitunganye kandi byuzuye, ibyo bikorwa yakira kandi ni ibikozwe kubera we, ndetse binahuye nk'uko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabyigishije, ntibinakwiye ko hari uwakora igikorwa cyo kwiyegereza Allah atanyuze muri iyo nzira. No mu bishoboza umwemeramana kugera ku bikorwa byiza bitunganye, ni ibyo kurya bye bitunganye kandi biziruye, nibyo bituma n'ibikorwa bye bitungana. Niyo mpamvu Allah yategetse abemeramana ibyo yategetse Intumwa n'abahanuzi byo kurya ibiziruye, no gukora ibikorwa byiza, aho yavuze ati: "Yemwe ntumwa! Nimurye amafunguro meza (aziruwe) kandi mukore ibikorwa byiza. Mu by’ukuri njye ndi Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora." Surat Al Mu-uminuna: 51, n'ahandi yavuze ati: "Yemwe abemeye! Murye mu byiza twabafunguriye kandi mushimire Allah niba koko ari We wenyine musenga." Surat Al Baqarat: 172.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije yihanangiriza abantu kurya ibiziririje byangiza ibikorwa by'umuntu, bikanatuma ibikorwa bye bitakirwa, ibyo yakora byose kugira ngo byakirwe; nko kuba yakora:
Icya mbere: Urugendo rurerure mu bikorwa byo kumvira Allah nk'umutambagiro mutagatifu, guharanira inzira ya Allah, kunga isano ry'imiryango n'ibindi.
Icya kabiri: Imisatsi ye idasokoje ananiwe, anafite ivumbi, yahindanye we n'imyenda ye kubera ivumbi, aho aba acyeneye gusaba Allah.
Icya gatatu: Kuzamura ibiganza bye mu kirere yinginga Allah,
Icya kane: Kwiyambaza amwe mu mazina ya Allah asaba kandi yinginga: Nyagasani, Nyagasani!
Nyamara hamwe n'izo mpamvu zose zatuma yakirirwa ubusabe bwe ntibwakiriwe; kubera ko ibyo kurya bye, n'ibyo kunywa bye, n'imyambaro ye byose ari ibizira, ndetse n'ibimutunze byose ari ikizira! Ari kure yo kuba yasaba akumvwa!