+ -

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«أَيُّهَا النَّاسُ، إِنَّ اللهَ طَيِّبٌ لَا يَقْبَلُ إِلَّا طَيِّبًا، وَإِنَّ اللهَ أَمَرَ الْمُؤْمِنِينَ بِمَا أَمَرَ بِهِ الْمُرْسَلِينَ، فَقَالَ: {يَا أَيُّهَا الرُّسُلُ كُلُوا مِنَ الطَّيِّبَاتِ وَاعْمَلُوا صَالِحًا، إِنِّي بِمَا تَعْمَلُونَ عَلِيمٌ} [المؤمنون: 51] وَقَالَ: {يَا أَيُّهَا الَّذِينَ آمَنُوا كُلُوا مِنْ طَيِّبَاتِ مَا رَزَقْنَاكُمْ} [البقرة: 172] ثُمَّ ذَكَرَ الرَّجُلَ يُطِيلُ السَّفَرَ أَشْعَثَ أَغْبَرَ، يَمُدُّ يَدَيْهِ إِلَى السَّمَاءِ: يَا رَبِّ، يَا رَبِّ، وَمَطْعَمُهُ حَرَامٌ، وَمَشْرَبُهُ حَرَامٌ، وَمَلْبَسُهُ حَرَامٌ، وَغُذِيَ بِالْحَرَامِ، فَأَنَّى يُسْتَجَابُ لِذَلِكَ؟».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 1015]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze iti: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Yemwe bantu mu by'ukuri Allah ni mwiza kandi yakira ibyiza, kandi ibyo Allah yategetse abemeramana, nibyo yategetse Intumwa n'abahanuzi aho yababwiye ati: "Yemwe ntumwa! Nimurye amafunguro meza (aziruwe) kandi mukore ibikorwa byiza. Mu by’ukuri njye ndi Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora." Surat Al Mu-uminuna: 51, n'ahandi yavuze ati: "Yemwe abemeye! Murye mu byiza twabafunguriye kandi mushimire Allah niba koko ari We wenyine musenga." Surat Al Baqarat: 172. Nuko irangije itanga urugero rw'umugabo umwe waba ari ku rugendo rurerure, unaniwe imisatsi ye idasokoje, maze akazamura ibiganza bye mu kirere yinginga Allah agira ari: Nyagasani, Nyagasani, nyamara ibyo kurya bye ari ikizira, n'ibyo kunywa bye ari ikizira, n'imyambaro ye ari ikizira, ndetse n'ibimutunze byose ari ikizira! Ni gute Allah yakwakira ubusabe bwe?"

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 1015]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko mu by'ukuri Allah ari mwiza ndetse ari umutagatifu azira inenge, kandi arangwa n'ibisingizo byuzuye, nta n'ubwo ajya yakira ibikorwa n'imvugo keretse ibitunganye kandi byuzuye, ibyo bikorwa yakira kandi ni ibikozwe kubera we, ndetse binahuye nk'uko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabyigishije, ntibinakwiye ko hari uwakora igikorwa cyo kwiyegereza Allah atanyuze muri iyo nzira. No mu bishoboza umwemeramana kugera ku bikorwa byiza bitunganye, ni ibyo kurya bye bitunganye kandi biziruye, nibyo bituma n'ibikorwa bye bitungana. Niyo mpamvu Allah yategetse abemeramana ibyo yategetse Intumwa n'abahanuzi byo kurya ibiziruye, no gukora ibikorwa byiza, aho yavuze ati: "Yemwe ntumwa! Nimurye amafunguro meza (aziruwe) kandi mukore ibikorwa byiza. Mu by’ukuri njye ndi Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora." Surat Al Mu-uminuna: 51, n'ahandi yavuze ati: "Yemwe abemeye! Murye mu byiza twabafunguriye kandi mushimire Allah niba koko ari We wenyine musenga." Surat Al Baqarat: 172.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije yihanangiriza abantu kurya ibiziririje byangiza ibikorwa by'umuntu, bikanatuma ibikorwa bye bitakirwa, ibyo yakora byose kugira ngo byakirwe; nko kuba yakora:
Icya mbere: Urugendo rurerure mu bikorwa byo kumvira Allah nk'umutambagiro mutagatifu, guharanira inzira ya Allah, kunga isano ry'imiryango n'ibindi.
Icya kabiri: Imisatsi ye idasokoje ananiwe, anafite ivumbi, yahindanye we n'imyenda ye kubera ivumbi, aho aba acyeneye gusaba Allah.
Icya gatatu: Kuzamura ibiganza bye mu kirere yinginga Allah,
Icya kane: Kwiyambaza amwe mu mazina ya Allah asaba kandi yinginga: Nyagasani, Nyagasani!
Nyamara hamwe n'izo mpamvu zose zatuma yakirirwa ubusabe bwe ntibwakiriwe; kubera ko ibyo kurya bye, n'ibyo kunywa bye, n'imyambaro ye byose ari ibizira, ndetse n'ibimutunze byose ari ikizira! Ari kure yo kuba yasaba akumvwa!

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ubutungane bwa Allah Nyir'ubutagatifu muri we ubwe, mu bisingizo bye, mu bikorwa bye no mu mategeko ye.
  2. Itegeko ry'uko ibyo dukora byose bigomba gukorerwa Allah wenyine, kandi bikaba bihuye n'umuyoboro w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).
  3. Gukoresha ibituma umuntu ashishikarira gukora ibikorwa, aho Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: Mu by'ukuri ibyo Allah yategetse abemeramana ni byo yategetse abahanuzi, bityo bigashishikariza umwemeramana kugira umurava no gushishikarira gukora ibikorwa.
  4. Mu bibuza ubusabe kwakirwa harimo kurya ibiziririjwe.
  5. Zimwe mu mpamvu zituma ubusabe bwakirwa ni eshanu: Imwe muri zo ni urugendo rurerure kuko rurimo gucika intege, ikaba ari imwe mu mpamvu zo kwakirirwa ubusabe. Iya kabiri: Mu bihe umuntu aba akomerewe, iya gatatu: Kurambura ibiganza mu kirere, iya kane: Kwinginga Allah usubiramo kenshi ko ari we Mana y'ukuri. Iya gatanu: Ibyo kurya n'ibyo kunywa biziruye.
  6. Kurya ibiziruye ni imwe mu mpamvu zishoboza umuntu gukora ibikorwa byiza.
  7. Umumenyi Al Qadwi yaravuze ati: Icyiza ni ikinyuranyo cy'ikibi, iyo Allah Nyir'ubutagatifu akoresheje icyo gisingizo kuri we aba agamije kuvuga ko ari umutagatifu azira inenge n'ubusembwa. N'iyo agikoresheje ku mugaragu aba agamije kuvuga ko azirana n'inenge n'ibindi bikorwa bibi, niyo iki gisingizo gikoreshejwe ku mitungo, haba hagamije kuvugwa ko iyo mitungo iziruwe, kandi iri mu mitungo myiza.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Ikidagi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikinyaromaniya Igihongari الموري Igikanada. Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.