+ -

عَنْ أَبِي مُوسَى رضي الله عنه عَنِ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«إِنَّ اللهَ عَزَّ وَجَلَّ يَبْسُطُ يَدَهُ بِاللَّيْلِ لِيَتُوبَ مُسِيءُ النَّهَارِ، وَيَبْسُطُ يَدَهُ بِالنَّهَارِ لِيَتُوبَ مُسِيءُ اللَّيْلِ، حَتَّى تَطْلُعَ الشَّمْسُ مِنْ مَغْرِبِهَا».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 2759]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abu Mussa (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Mu by'ukuri Allah Nyir'ubutagatifu arambura ibiganza bye mu ijoro kugira ngo ababarire uwamukoshereje ku manywa, akanarambura ibiganza bye ku manywa kugira ngo ababarire uwamukoshereje mu ijoro, ibyo bizakomeza gutyo kugeza ubwo izuba rizarasira mu burengera bwaryo."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 2759]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Mu by'ukuri Allah Nyir'ubutagatifu yakira ukwicuza kw'abagaragu be; Iyo umugaragu we amukoreye icyaha ku manywa mu ijoro akicuza, Allah yakira ukwicuza kwe, n'iyo akoze icyaha mu ijoro akicuza ku manywa, Allah yakira ukwicuza kwe. Anarambura ibiganza bye kugira ngo ababarire kubera kubyishimira no kubyakira, kandi umuryango w'imbabazi uzahama ufunguye kugeza ubwo izuba rizarasira mu burengera bwaryo nk'ikimenyetso cyo kurangira ku isi, niriharasira icyo gihe uwo muryango uzafungwa.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Ikimalagashi Iki oromo Igikanada.
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kwakira ukwicuza bizahoraho igihe cyose umuryango wako ufunguye, ukaba uzafungwa ubwo izuba rizaba rirasiye mu burengera bwaryo, kandi ko umuntu akwiye kwicuza igihe cyose roho ye itaramugera mu ngoto.
  2. Kutiheba no guhagarika umutima kubera ibyaha umuntu yakoze, kubera ko imbabazi za Allah Nyir'ubutagatifu n'impuhwe ze ari ngari, n'umuryango w'imbabazi urafunguye.
  3. Ibisabwa kugira ngo kwicuza kwakirwe: Icya mbere: Ni ukureka icyaha, icya kabiri: Ni ukubabazwa nacyo ukicuza, icya gatatu: Ni ukugira umugambi ndakuka wo kutazagisubira; ibi ni igihe ari icyaha kiri hagati yawe na Nyagasani wawe. Naho iyo ari icyaha kiri hagati yawe na bagenzi bawe, kugira ngo kukicuza kwawe kwakirwe nuko ukimusubiza cyangwa se we akakikubabarira.