1. Ahabanza.
  2. Ingeri zitandukanye.
  3. Amategeko y'idini n'amahame remezo yayo.

Imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha). Mu by'ukuri Allah yategetse kugirira neza buri kintu

عن شداد بن أوس رضي الله عنه قال: ثِنْتَانِ حَفِظْتُهُمَا عَنْ رَسُولِ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«إِنَّ اللهَ كَتَبَ الْإِحْسَانَ عَلَى كُلِّ شَيْءٍ، فَإِذَا قَتَلْتُمْ فَأَحْسِنُوا الْقِتْلَةَ، وَإِذَا ذَبَحْتُمْ فَأَحْسِنُوا الذَّبْحَ، وَلْيُحِدَّ أَحَدُكُمْ شَفْرَتَهُ، فَلْيُرِحْ ذَبِيحَتَهُ».

Hadithi yaturutse kwa Shadad Ibun Aw'si (Imana imwishimire) yaravuze ati: Ibintu bibiri nazirikanye mbikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), arangije aravuga ati:
"Mu by'ukuri Allah yategetse kugirira neza buri kintu; nimuramuka mwishe mujye mwica neza. Nimunabaga, mujye mubaga neza. Kandi buri wese muri mwe ajye atyaza icyuma cye neza kandi ajye yorohereza itungo agiye kubaga!”

Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim Swahih Muslim - 1955

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko Allah Nyir'ubutagatifu yadutegetse kugira neza mu bintu byose; kandi kugira neza ni ukuzirikana Allah ku buryo buhoraho mu bikorwa byo kumwiyegereza, mu gukora ibyiza, mu kwirinda kugirira nabi ibiremwa bye, tutibagiwe no kugira neza mu kwica ndetse no kubaga.
Kugira neza mu kwica ni nk'igihe cyo guhora (kwica uwishe nawe undi), umuntu agahitamo inzira yihuse kandi yoroshye itarimo kurenza urugero rw'ibyakorewe uwishwe.
Kugira neza igihe cyo kubaga itungo; ni igihe ugiriye impuhwe itungo ugiye kubaga utyaza neza icyuma, kandi ukaba ugomba kutagityariza imbere y'iryo tungo rikureba, kandi ko udakwiye kuribaga hari andi matungo akureba.

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

  1. Impuhwe za Allah Nyir'ubutagatifu n'ubuntu bwe agirira ibiremwa bye.
  2. Kwica no kubaga mu buryo bwiza, ukabikora mu buryo amategeko yagennye.
  3. Amategeko y'idini ry'ubuyisilamu aruzuye kandi aratunganye, kandi abumbatiye ibyiza byose, no muri byo harimo no kugirira impuhwe inyamaswa no kuyorohera.
  4. Birabujijwe gushinyagurira umuntu wishwe.
  5. NI ikizira kwica urw'agashinyaguro inyamaswa.

Kugaragaza ibyasobanuwe.

69 Ururimi.
EN English الإنجليزية
UR اردو الأوردية
ES Español الإسبانية
ID Indonesia الإندونيسية
UG ئۇيغۇرچە الأيغورية
BN বাংলা البنغالية
FR Français الفرنسية
TR Türkçe التركية
RU Русский الروسية
BS Bosanski البوسنية
SI සිංහල السنهالية
HI हिन्दी الهندية
ZH 中文 الصينية
FA فارسی الفارسية
VI Tiếng Việt الفيتنامية
TL Tagalog تجالوج
KU Kurdî الكردية
HA Hausa الهوسا
PT Português البرتغالية
ML മലയാളം المليالم
TE తెలుగు التلغو
SW Kiswahili السواحيلية
TA தமிழ் التاميلية
MY မြန်မာ البورمية
TH ไทย التايلندية
DE Deutsch الألمانية
JA 日本語 اليابانية
PS پښتو بشتو
AS অসমীয়া الأسامية
SQ Shqip الألبانية
SV Svenska السويدية
AM አማርኛ الأمهرية
NL Nederlands الهولندية
GU ગુજરાતી الغوجاراتية
KY Кыргызча القيرقيزية
NE नेपाली النيبالية
YO Yorùbá اليوروبا
LT Lietuvių الليتوانية
PRS دری الدرية
SR Српски الصربية
SO Soomaali الصومالية
TG тоҷикӣ الطاجيكية
RO Română الرومانية
HU Magyar المجرية
CS Čeština التشيكية
MOS Moore الموري
MG Malagasy المالاجاشية
FF Fulfulde الفولانية
IT Italiano الإيطالية
OM Oromoo الأورومو
KN ಕನ್ನಡ الكانادا
WO Wolof الولوف
BG Български البلغارية
AZ Azərbaycan الأذربيجانية
EL Ελληνικά اليونانية
AK Akan الأكانية
UZ O‘zbek الأوزبكية
UK Українська الأوكرانية
KA ქართული الجورجية
LN Lingala اللينجالا
MK Македонски المقدونية
KM ភាសាខ្មែរ الخميرية
BM Bambara البامبارية
PA ਪੰਜਾਬੀ البنجابية
MR मराठी الماراثية
DA Dansk الدنماركية
RN Kirundi الكيروندي
KMR Kurmancî الكرمنجية
MS Bahasa Melayu الملايو