Gushyira mu byiciro:
+ -


____

[] - []
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abu Abdu Rahman Abdullah Ibun Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:
"Ubuyisilamu bwubakiye ku nkingi eshanu ari zo: Guhamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah, kandi ko na Muhamadi ari umugaragu we ndetse akaba n'Intumwa ye, guhozaho iswalat, gutanga amaturo y'itegeko, gukora umutambagiro mutagatifu ku ngoro ya Al Ka'abat, ndetse no gusiba igisibo cya Ramadhan."

[Hadithi y'impamo] - [رواه البخاري ومسلم] - [الأربعون النووية - 3]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagereranyije ubuyisilamu nk'inyubako yubatse neza ku nkingi eshanu ziyifashe, andi mategeko asigaye niyo yuzuza iyo nyubako. Inkingi ya mbere: Ni ubuhamya bubiri ari bwo: Guhamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah no guhamya ko Muhamadi ari Intumwa ya Allah. Ubu buhamya bwombi ni inkingi imwe, kandi ntizitandukana, umugaragu abuvuga bwombi yiyemerera ko Allah ari umwe rukumbi kandi ko ari we wenyine ukwiye kugaragirwa nta wundi. Akabishyira mu bikorwa, ndetse yemera ubutumwa bwahishuriwe Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha), anamukurikiza. Inkingi ya kabiri: Ni uguhozaho iswalat, ari zo swalat eshanu z'itegeko buri munsi na buri joro ari zo: Al Faj'ri, A-Dhwuh'ri, Al Asr, Al Magrib, Al Isha'u, wubahiriza ibisabwa, inkingi n'amategeko yazo. Inkingi ya gatatu: Gutanga amaturo y'itegeko, kikaba ari igikorwa cy'itegeko cyo kwiyegereza Allah utanga umutungo wujuje igipimo runaka cyagenwe n'amategeko y'idini, aya maturo akaba ahabwa abayakwiye. Inkingi ya kane: Ni ugukora umutambagiro mutagatifu i Makat ukahakorera ibikorwa by'amasengesho, ugamije kugaragira Allah Nyr'ubutagatifu. Inkingi ya gatanu: Ni igisibo cyo mu kwezi kwa Ramadhan, aho umuntu yiyima ibyo kurya no kunywa n'ibindi bituma asiburuka afite umugambi wo kwiyegereza Allah, ahereye umuseke utambitse kugeza izuba rirenze.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ubuhamya bubiri ntibutandukana, bityo bumwe ntibwakemerwa cyeretse buri hamwe n'ubundi; niyo mpamvu bwagizwe inkingi imwe.
  2. Ubuhamya bubiri niryo shingiro ry'idini, bityo ibyo tuvuga n'ibyo dukora ntibyakemerwa tutabufite.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi Igifulani. Igitaliyani. Iki oromo Igikanada. الولوف البلغارية Ikinya Azeri اليونانية الأكانية Iki Uzubeki Ikinya Ukereni الجورجية اللينجالا المقدونية الخميرية الماراثية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.
Ibyiciro
Ibirenzeho.