عَنْ أَمِيرِ المُؤْمِنِينَ أَبِي حَفْصٍ عُمَرَ بْنِ الخَطَّابِ رضي الله عنه قَالَ: سَمِعْتُ رَسُولَ اللَّهِ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يَقُولُ:
«إنَّمَا الأَعْمَالُ بِالنِّيَّاتِ، وَإِنَّمَا لِكُلِّ امْرِئٍ مَا نَوَى، فَمَنْ كَانَتْ هِجْرَتُهُ إلَى اللَّهِ وَرَسُولِهِ فَهِجْرَتُهُ إلَى اللَّهِ وَرَسُولِهِ، وَمَنْ كَانَتْ هِجْرَتُهُ لِدُنْيَا يُصِيبُهَا أَوْ امْرَأَةٍ يَنْكِحُهَا فَهِجْرَتُهُ إلَى مَا هَاجَرَ إلَيْهِ».
[صحيح] - [رواه إماما المحدثين أبو عبد الله محمد بن إسماعيل بن إبراهيم بن المغيرة بن بردزبه البخاري، وأبو الحسين مسلم بن الحجاج بن مسلم القشيري النيسابوري في صحيحيهما اللذين هما أصح الكتب المصنفة] - [الأربعون النووية: 1]
المزيــد ...
Hadith yaturutse ku muyobozi w’abemera Abu Hafsw Umar Ibun Al Khatwabi (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:
“Mu by’ukuri ibikorwa byose bigomba kujyana n’umugambi, kandi buri wese ahemberwa icyo yakoranye umugambi. Bityo, uzimuka kubera Imana n’Intumwa yayo, uwo ukwimuka kwe kuzaba ari ukw’Imana n’Intumwa yayo. Ariko uzimuka agamije indonke z’isi, cyangwa umugore yifuza kurongora, uwo ukwimuka kwe kuzaba gushingiye kuri ibyo byatumye yimuka.”
[Hadithi y'impamo] - [رواه إماما المحدثين أبو عبد الله محمد بن إسماعيل بن إبراهيم بن المغيرة بن بردزبه البخاري وأبو الحسين مسلم بن الحجاج بن مسلم القشيري النيسابوري في صحيحيهما اللذين هما أصح الكتب المصنفة] - [الأربعون النووية - 1]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ibikorwa byose kugira ngo byemerwe byubakira ku mugambi; iri rikaba ari n'itegeko rusange ku bikorwa byose umuntu akora byaba ibikorwa byo kwiyegereza Allah ndetse n'ibindi bikorwa rusange. Bityo uzagambirira ko igikorwa cye kimubyarira inyungu, nta kindi azabona uretse izo nyungu ntazagihemberwa. N'uzagambirira kwiyegereza Allah Nyir'ubutagatifu, igikorwa cye azakibonera ibihembo n'ingororano kwa Allah, n'ubwo cyaba ari igikorwa gisanzwe nko kurya no kunywa.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije itanga urugero rugaragaza uruhare rw'umugambi mwiza mu bikorwa hamwe n'uko bingana ukurikije uko bigaragara, igaragaza ko uzagambirira mu kwimuka kwe kwishimirwa na Allah, uko kwimuka kwe kuzaba kwemewe mu mategeko ndetse azaguhemberwa kuko yabaye umunyakuri mu mugambi we. N'uzagambirira mu kwimuka kwe inyungu z'iyi si nk'umutungo, icyubahiro, ubucuruzi, umugore, ntacyo azabona usibye izo nyungu yaharaniye, ndetse nta n'umugabane azagira mu ngororano zo kwa Allah.