عن أبي هريرة رضي الله عنه أن رسول الله صلى الله عليه وسلم قال:
«أَتَدْرُونَ مَا الْغِيبَةُ؟»، قَالُوا: اللهُ وَرَسُولُهُ أَعْلَمُ، قَالَ: «ذِكْرُكَ أَخَاكَ بِمَا يَكْرَهُ»، قِيلَ: أَفَرَأَيْتَ إِنْ كَانَ فِي أَخِي مَا أَقُولُ؟ قَالَ: «إِنْ كَانَ فِيهِ مَا تَقُولُ فَقَدِ اغْتَبْتَهُ، وَإِنْ لَمْ يَكُنْ فِيهِ فَقَدْ بَهَتَّهُ».
[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 2589]
المزيــد ...
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
“Ese muzi gusebanya icyo ari cyo? Baravuga bati: Imana n’Intumwa yayo ni bo babizi. Iravuga iti: Ni ukuvuga umuvandimwe wawe ibyo atishimira. Baravuga bati: Ese n’iyo naba muvuga ibimuriho? Iravuga iti: Iyo ibyo uvuga bimuriho uba umusebeje, naho iyo ibyo umuvuga bitamuriho uba umuharabitse.
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 2589]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza gusebanya kuziririjwe icyo ari cyo, ari byo bisobanuye kuvuga ku muyisilamu ibyo atishimiye byaba mu miterere ye ndetse n'imico ye nko kuvuga ko arebesha ijisho rimwe, ari umubeshyi n'ibindi mu bidashimishije, kabone n'iyo yaba ari uko ameze.
Ariko iyo umuvuzeho ibyo adafite ibyo biba birenze kumusebya , ndetse ni n'ikinyoma no kumuhimbira.