+ -

عَن عَبدِ الله بنِ الشِّخِّير رضي الله عنه قَالَ:
انْطَلَقْتُ في وَفدِ بَنِي عَامِرٍ إِلى رَسُولِ الله صلى الله عليه وسلم، فَقُلنا: أَنتَ سيّدُنَا، فقال: «السَّيدُ اللهُ»، قُلنا: وَأَفْضَلُنا فَضْلاً، وأعظَمُنا طَوْلاً، فقال: «قُولُوا بِقَولِكُم، أَو بَعضِ قولِكُم، وَلَا يَسْتَجْرِيَنَّكُم الشَّيطَانُ».

[صحيح] - [رواه أبو داود وأحمد] - [سنن أبي داود: 4806]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun A-Shikhir (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Najyanye n'intumwa zihagarariye bene Amir zari zigiye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), nuko turayibwira tuti: Ni wowe mutware wacu! Maze iradusubiza iti: "Umutware ni Allah", turongera turayibwira tuti: Noneho ni wowe mwiza kuturuta, umunyacyubahiro w'indashyikirwa! Irabasubiza iti: "Mujye munyita uko musanzwe munyita, cyangwa se ibimeze nkabyo, ariko mwitonde mutazagwa mu mutego wa Shitani."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Abu Dawud na Ahmad] - [Sunani Abu Dawudi - 4806]

Ibisobanuro birambuye.

Itsinda ry'abantu ryagiye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), bayigezeho bayibwira bayishimagiza amwe mu magambo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) itishimiye, Barayibwira bati: Uri umutware wacu! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: Umutware ni Allah! Kuko niwe Nyir'ubutware bwuzuye ku biremwa bye, nabyo bikaba abagaragu bayo. Barongera barayibwira bati: Noneho ni wowe mwiza kuturuta, rudasumbwa mu cyubahiro n'urwego! Ni nawe w'ikirenga, umunyabuntu kuturuta! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ibereka ko bazajya bakoresha ibyo basanzwe bavuga, ntibigore bashaka izindi nyito, kugira ngo Shitani itazabashora mu kuyikabiriza no kurengera bishobora kubagusha mu ibangikanyamana n'inzira zaryo zitandukanye.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igiceki. الموري Ikimalagashi Iki oromo Igikanada. الولوف Ikinya Azeri Ikinya Ukereni الجورجية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ubuhambare n'icyubahiro by'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu mitima y'abasangirangendo bayo.
  2. Kubaza kwigora mu magambo n'inyito, no kuvuga mu rugero.
  3. Kurinda no kubungabunga ukwemera, hirindwa imvugo cyangwa se ibikorwa byaguhungabanya.
  4. Kubuza gukabya mu gushimagiza no kuvuga ibigwi umuntu, kubera ko ari imwe mu nzira za Shatani.
  5. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) niyo mutware w'urubyaro rwa Adam, naho ibyavuzwe muri Hadith ni mu rwego rwo kwicisha bugufi, no mu rwego rwo gutinya ko bazayikabiriza.