عن أبي هريرة رضي الله عنه أن رسول الله صلى الله عليه وسلم قال:
«كُلُّ أُمَّتِي يَدْخُلُونَ الْجَنَّةَ إِلَّا مَنْ أَبَى»، قَالُوا: يَا رَسُولَ اللهِ، وَمَنْ يَأْبَى؟ قَالَ: «مَنْ أَطَاعَنِي دَخَلَ الْجَنَّةَ، وَمَنْ عَصَانِي فَقَدْ أَبَى».
[صحيح] - [رواه البخاري] - [صحيح البخاري: 7280]
المزيــد ...
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Umuryango wanjye (umat) wose uzinjira mu ijuru, uretse utazabishaka” Intumwa y'Imana barayibaza bati: Ni nde utazabishaka yewe ntumwa y’Imana? Intumwa y'Imana irasubiza iti: "Uzanyumvira azinjira mu ijuru, n’uzanyigomekaho (ntakurikize imigenzo yanjye) uwo azaba atabashika.”
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Bukhari] - [Swahih Bukhari - 7280]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko abayoboke bayo bose bazinjira mu ijuru cyeretse utazabishaka!
Nuko abasangirangendo baramubaza bati: Ninde utazabishaka yewe Ntumwa y'Imana?!
Irabasubiza iti: Wawundi uzaca bugufi akanyumvira ndetse akananyubaha azinjira mu ijuru, naho wa wundi uzanyigomekaho akanga kunyumvira azaba ari we wanze kujya mu ijuru kubera ibikorwa bye bibi.