+ -

عَنْ أَبِي بَرْزَةَ الأَسْلَمِيِّ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«لَا تَزُولُ قَدَمَا عَبْدٍ يَوْمَ القِيَامَةِ حَتَّى يُسْأَلَ عَنْ عُمُرِهِ فِيمَا أَفْنَاهُ، وَعَنْ عِلْمِهِ فِيمَ فَعَلَ، وَعَنْ مَالِهِ مِنْ أَيْنَ اكْتَسَبَهُ وَفِيمَ أَنْفَقَهُ، وَعَنْ جِسْمِهِ فِيمَ أَبْلَاهُ».

[صحيح] - [رواه الترمذي] - [سنن الترمذي: 2417]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abi Bar'zata Al As'lamiyi (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Ku munsi w'imperuka, umugaragu ntazatsimbura ibirenge bye atabanje kubazwa imyaka yabaye ku isi n'icyo yayimarishije, ubumenyi bwe n'icyo yabumarishije, inkomoko y'umutungo we n'ibyo yawukoresheje, ndetse n'imbaraga z'umubiri we n'ibyo yazikoresheje."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Tirmidhiy] - [Sunani A-Tirmidhiy - 2417]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ku munsi w'imperuka, nta wuzatsimbura ibirenge bye ku rubuga rw'ibarura ngo ajye mu ijuru cyangwa se mu muriro cyeretse abanje kubazwa kuri ibi bikurikira:
Icya mbere: Ubuzima bwe n'icyo yabukoresheje?
Icya kabiri: Ubumenyi bwe ese yaba yabwize kubera Allah? Ese yaba yarabushyize mu ngiro? Ese yaba yarabugejeje ku bandi?
Icya gatatu: Umutungo we; inkomoko yawo niba ari mu nzira ziziruye cyangwa se ziziririjwe? N'inzira yawutanzemo niba ari izishimisha Allah cyangwa se izimurakaza?
Icya kane: Imbaraga z'umubiri we, n'ubuzima bwe buzira umuze. n'ubusore bwe icyo yabikoresheje?

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igiceki. Ikimalagashi Iki oromo
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Gushishikariza gufatirana igihe umuntu afite ubuzima, agakora ibishimisha Allah Nyir'ubutagatifu.
  2. Ingabire za Allah yahundagaje ku bagaragu be ni nyinshi, kandi umugaragu azabazwa buri ngabire yahawe n'icyo yazimarishije; niyo mpamvu akwiye gukoresha izo ngabire mu bishimisha Allah.