+ -

عَنْ جَرِيرٍ رضي الله عنه عَنِ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«مَنْ يُحْرَمِ الرِّفْقَ يُحْرَمِ الْخَيْرَ».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 2592]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Djarir (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Uzimwa koroha azaba yimwe ibyiza."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 2592]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko uzimwa koroha, ntashobozwe kurangwa nabyo muri gahunda ze zo mu idini no mu mibereho, no mu byo akora ku giti cye ndetse hamwe n'abandi, azaba yimwe ibyiza byinshi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Agaciro ko kurangwa no koroha ndetse no koroherana, no kunenga kurangwa n'uburakare.
  2. Koroha bituma ibyiza byo mu isi no ku munsi w'imperuka bigerwaho kandi bikiyongera, mu gihe kurangwa n'uburakare ari ikinyuranyo cyabyo.
  3. Koroha ni umusaruro wo kurangwa n'imico myiza no kuba umunyamaharo, naho uburakari ni umusaruro w'urwango n'umutima mubi. Niyo mpamvu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yashimagije kurangwa no koroha ku buryo bukomeye.
  4. Sufiyani A-Thawuriy (Allah amugirire impuhwe) yabwiye bagenzi be ati: Ese koroha mwaba muzi icyo ari cyo? Ni ugushyira ibintu mu mwanya wabyo, aho gukara ugakara naho koroha ukoroha, n'ahacyeneye intwaro mu gihe cyazo.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Igiseribe Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi Igikanada. الجورجية المقدونية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.