+ -

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه عَنْ رَسُولِ اللهِ صلى الله عليه وسلم أنه قال:
«وَالَّذِي نَفْسُ مُحَمَّدٍ بِيَدِهِ لَا يَسْمَعُ بِي أَحَدٌ مِنْ هَذِهِ الْأُمَّةِ يَهُودِيٌّ وَلَا نَصْرَانِيٌّ، ثُمَّ يَمُوتُ وَلَمْ يُؤْمِنْ بِالَّذِي أُرْسِلْتُ بِهِ إِلَّا كَانَ مِنْ أَصْحَابِ النَّارِ».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 153]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Ndahiye k'ufite roho ya Muhamadi mu kuboko kwe ko nta n'umwe mu bayoboke banjye uzanyumva yaba ari umuyahudi cyangwa se umunaswara ngo areke kunyemera, maze apfe atemeye ubutumwa naje nzanye usibye ko azajya mu muriro.

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 153]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irarahira ku izina rya Allah, ko uwo ari we wese uzayimenya yaba umuyahudi cyangwa se umunaswara cyangwa se n'abandi, cyangwa se akagerwaho n'ubutumwa bwa Muhamadi (Imana imwishimire), hanyuma agapfa atamwemeye ko azaba umwe mu bantu bazajya mu muriro ubuziraherezo.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igiceki. Ikimalagashi Iki oromo Igikanada. Ikinya Ukereni
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ubutumwa bw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni rusange ku batuye isi bose, ni n'itegeko kuyikurikira, ndetse no kuba amategeko yose yayibanjirije yarasimbuwe n'amategeko yaje izanye.
  2. Uzahakana Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kuvuga ko yemera izindi Ntumwa ntacyo bizamumarira.
  3. Utazumva Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), n'ubutumwa bwa Isilamu yaje kwigisha ntibumugereho, uwo ntacyo azabazwa, kandi iherezo rye ku munsi w'imperuka rizwi na Allah Nyir'ubutagatifu.
  4. Ubuyisilamu bugirira akamaro nyirabwo, kabone n'iyo yaba abura igihe gito ngo apfe, kabone n'iyo yaba ari mu burwayi bukomeye budakira, igihe cyose roho ye itaragera mu ngoto.
  5. Kuvuga ko amadini y'abahakanyi ari ukuri harimo n'ay'abayahudi n'abanaswara aba ahakanye.
  6. Kuvuga umuyahudi n'umunaswara- muri Hadith- ni mu rwego rwo kwihanangiriza abandi batari bo, kubera ko aba bo bafite igitabo bemera bamanuriwe, niba rero nabo bazajya mu muriro kubera kutemera ubutumwa bwa Muhamadi, ubwo abandi badafite igitabo bemera nibo bazaherwaho, kubera ko bose bategetswe kwemera ubutumwa bwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) no kubukurikira.