+ -

عَنْ عَبْدِ اللهِ بْنِ مَسعودٍ رضي الله عنه عن رَسولِ اللهِ صلى الله عليه وسلم قال:
«الطِّيَرَةُ شِرْكٌ، الطِّيَرَةُ شِرْكٌ، الطِّيَرَةُ شِرْكٌ، -ثلاثًا-»، وَمَا مِنَّا إِلَّا، وَلَكِنَّ اللهَ عَزَّ وَجَلَّ يُذْهِبُهُ بِالتَّوَكُّلِ.

[صحيح] - [رواه أبو داود والترمذي وابن ماجه وأحمد] - [سنن أبي داود: 3915]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Kwemera umwaku ni ibangikanyamana, kwemera umwaku ni ibangikanyamana, kwemera umwaku ni ibangikanyamana (inshuro eshatu), kandi nta n'umwe muri twe usibye ko hari ubwo abitekereza, ariko Allah Nyir'ubutagatifu abikuzaho kumwiringira (A-Tawakul)."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad] - [Sunani Abu Dawudi - 3915]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatwihanangirije kwemera umwaku muri buri kintu, nko kwemera ko umwaku wawutewe n'ikintu wumvise cyangwa se wabonye, cyaba mu nyoni cyangwa se inyamaswa, cyangwa se abantu bafite ubumuga, cyangwa se imibare, cyangwa se iminsi n'ibindi. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) hano yavuze inyoni kubera ko mbere y'ubuyisilamu mu gihe cy'ubujiji byari bimenyerewe ko mbere yo kugira igikorwa icyo ari cyo cyose bakora nk'urugendo cyangwa se ubucuruzi cyangwa se ibindi, bafataga inyoni bakayigurutsa, yakerekera mu cyerekezo cy'iburyo barishimaga bakagira icyizere bagakomeza umugambi wabo, ariko iyo yagurukaga yerekeje mu cyerekezo cy'ibumoso, bagiraga agahinda bakumva ko bahuye n'umwaku, ibyo bari bagiye gukora bakabireka. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yababwiye ko ibyo ari ibangikanyamana, kuko kwemera umwaku bibarwa muri ryo, kubera ko ntawuha abantu ibyiza uretse Allah nta n'ubarinda ibibi uretse Allah wenyine udafite undi babangikanye.
Ibun Mas'ud (Imana imwishimire) kandi yavuze ko bishoboka ko mu mutima w'umuyisilamu hashobora kuzamo ikintu nk'icyo cyo kwemera umwaku, ariko aba agomba kugikuzaho kwiringira Allah wenyine, no gukora impamvu z'ibikorwa.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Ikidagi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi Iki oromo Igikanada. الولوف Ikinya Azeri Ikinya Ukereni الجورجية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kwemera umwaku ni ibangikanyamana, kubera ko bituma umutima urangamira ikindi kitari Allah.
  2. Agaciro ko gusubiramo kenshi ubutumwa bw'ingenzi ushaka ko abantu bumva, kugira ngo babuzirikane kandi bugere mu mitima yabo.
  3. Kwemera umwaku bikurwaho no kwiringira Allah Nyir'ubutagatifu.
  4. Itegeko ryo kwiringira Allah wenyine no kuba ariwe imitima irangamira.