+ -

عن ابْنِ عُمَرَ رضي الله عنهما أنه سَمِعَ رَجُلًا يَقُولُ: لَا وَالْكَعْبَةِ، فَقَالَ ابْنُ عُمَرَ: لَا يُحْلَفُ بِغَيْرِ اللَّهِ، فَإِنِّي سَمِعْتُ رَسُولَ اللَّهِ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يَقُولُ:
«مَنْ حَلَفَ بِغَيْرِ اللهِ فَقَدْ كَفَرَ أَوْ أَشْرَكَ».

[صحيح] - [رواه أبو داود والترمذي وأحمد]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yavuze ko yumvise umugabo umwe avuga ati: Ntabwo ari ko bimeze, ndahiye kuri Al Kaabat, nuko Ibun Umar aravuga ati: Ntihakagire urahira ku kindi kitari Allah, kubera ko numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:
"Uzarahira ku kindi kitari Allah azaba ahakanye cyangwa se akoze ibangikanyamana."

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Tirmidhiy.

Ibisobanuro birambuye.

Muri iyi Hadithi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga ko urahiye mu izina ry'undi utari Allah cyangwa se amazina ye n'ibisingizo bye, azaba ahakanye Allah cyangwa se abangikanyije Allah; kubera ko kurahira biba bivuze ko wahaye agaciro n'icyubahiro icyo urahiriyeho, kandi icyubahiro nta wundi gikwiye usibye Allah wenyine, bityo nta wundi byemewe kurahiriraho uretse Allah no ku mazina ye no ku bisingizo bye Nyir'ubutagatifu. Uku kurahira ni bumwe mu buryo bw'ibangikanyamana rito; ariko igihe urahira ahaye agaciro n'icyubahiro uwo arahiriyeho cyangwa se icyo arahiriyeho nk'agaciro n'icyubahiro aha Allah cyangwa birenze, icyo gihe biba bibaye ibangikanyamana rikuru.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali Igitajiki
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Guha agaciro n'icyubahiro ikintu runaka urahira ni uburenganzira bwa Allah Nyir'ubutagatifu, bityo rero ntibikwiye kurahirira ku kindi kitari Allah no ku mazina ye ndetse no ku bisingizo bye.
  2. Uburyo abasangirangendo bari bashishikariye kubwiriza ibyiza no kubuza ibibi, by'umwihariko igihe ikibi gifitanye isano n'ibangikanyamana cyangwa se ubuhakanyi.