عن ابْنِ عُمَرَ رضي الله عنهما أنه سَمِعَ رَجُلًا يَقُولُ: لَا وَالْكَعْبَةِ، فَقَالَ ابْنُ عُمَرَ: لَا يُحْلَفُ بِغَيْرِ اللَّهِ، فَإِنِّي سَمِعْتُ رَسُولَ اللَّهِ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يَقُولُ:
«مَنْ حَلَفَ بِغَيْرِ اللهِ فَقَدْ كَفَرَ أَوْ أَشْرَكَ».
[صحيح] - [رواه أبو داود والترمذي وأحمد] - [سنن الترمذي: 1535]
المزيــد ...
Hadithi yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yavuze ko yumvise umugabo umwe avuga ati: Ntabwo ari ko bimeze, ndahiye kuri Al Kaabat, nuko Ibun Umar aravuga ati: Ntihakagire urahira ku kindi kitari Allah, kubera ko numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:
"Uzarahira ku kindi kitari Allah azaba ahakanye cyangwa se akoze ibangikanyamana."
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhiy, ndetse na Ahmad] - [Sunani A-Tirmidhiy - 1535]
Muri iyi Hadithi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga ko urahiye mu izina ry'undi utari Allah cyangwa se amazina ye n'ibisingizo bye, azaba ahakanye Allah cyangwa se abangikanyije Allah; kubera ko kurahira biba bivuze ko wahaye agaciro n'icyubahiro icyo urahiriyeho, kandi icyubahiro nta wundi gikwiye usibye Allah wenyine, bityo nta wundi byemewe kurahiriraho uretse Allah no ku mazina ye no ku bisingizo bye Nyir'ubutagatifu. Uku kurahira ni bumwe mu buryo bw'ibangikanyamana rito; ariko igihe urahira ahaye agaciro n'icyubahiro uwo arahiriyeho cyangwa se icyo arahiriyeho nk'agaciro n'icyubahiro aha Allah cyangwa birenze, icyo gihe biba bibaye ibangikanyamana rikuru.