عَنْ أَبِي سَعِيدٍ الْخُدْرِيِّ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«لَتَتَّبِعُنَّ سَنَنَ الَّذِينَ مِنْ قَبْلِكُمْ، شِبْرًا بِشِبْرٍ، وَذِرَاعًا بِذِرَاعٍ، حَتَّى لَوْ دَخَلُوا فِي جُحْرِ ضَبٍّ لَاتَّبَعْتُمُوهُمْ» قُلْنَا: يَا رَسُولَ اللهِ آلْيَهُودَ وَالنَّصَارَى؟ قَالَ: «فَمَنْ؟».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح مسلم: 2669]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abi Saidi Al Khud'riy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Muzakomeza gukurikira imigenzo y'ababayeho mbere yanyu, intera ku yindi, intambwe ku yindi, kugeza ubwo n'iyo bakinjira mu mwobo w'inyaga mwabakurikira!" Nuko tubaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) tuti: Yewe Ntumwa y'Imana, ugamije kuvuga abayahudi n'abanaswara? Iradusubiza iti: "Ni abahe bandi batari abo?"
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Muslim - 2669]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatubwiraga ku bizaba kuri bamwe mu bayoboke bayo nyuma yayo; ari byo byo gukurikira inzira y'abayahudi n'abanaswara mu myemerere yabo, imigirire yabo, imigenzo yabo ndetse n'imico yabo mu buryo bwose kandi bwimbitse intambwe ku yindi, kugeza n'iyo bakinjira mu mwobo w'inyaga, bazinjirana nabo.