Mu by'ukuri ibyo ntinya kuri mwe ni ibangikanyamana rito! Nuko babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: None ibangikanyamana rito ni irihe yewe Ntumwa y'Imana? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: Ni ugukorera ijisho
Uzahura na Allah ataramubangikanyije n'icyo ari cyo cyose azinjira mu ijuru. N'uzahura nawe yaramubangikanyije n'icyo ari cyo cyose azinjira mu muriro
Kwemera umwaku ni ibangikanyamana, kwemera umwaku ni ibangikanyamana, kwemera umwaku ni ibangikanyamana (inshuro eshatu), kandi nta n'umwe muri twe usibye ko hari ubwo abitekereza, ariko Allah Nyir'ubutagatifu abikuzaho kumwiringira (A-Tawakul)