عَنْ أَنَسِ بْنِ مَالِكٍ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«مَنْ عَالَ جَارِيَتَيْنِ حَتَّى تَبْلُغَا جَاءَ يَوْمَ الْقِيَامَةِ أَنَا وَهُوَ» وَضَمَّ أَصَابِعَهُ.
[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 2631]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Umuntu uzahabwa abakobwa babiri akabitaho kugeza bakuze, ku munsi w'imperuka azaza njye na we tumeze gutya, nuko ihuza intoki zayo.
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 2631]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko umuntu uzagira umugisha agahabwa abakobwa babiri baba abe yabyaye, cyangwa se bashiki be, akabakorera byose bisabwa ndetse akanabitaho abaha uburere, n'inama z'ibyiza, anabarinda ibibi ndetse n'ibindi kugeza bakuze, ku munsi w' imperuka we n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bazaza bameze gutya, nuko ihuza intoki zayo za mukubita rukoko n'urwa musumba zose.