Urutonde rwa Hadith.

Amazu yanyu ntimuzayagire amarimbi, kandi imva yanjye ntimuzayigire aho gukorera iminsi mikuru, kandi mujye munsabira kubera ko kunsabira kwanyu aho mwaba muherereye hose bingeraho
عربي الإنجليزية الأوردية
Iswala eshanu kuri eshanu, n'idjuma kugera ku idjuma ndetse na Ramadhan kugera kuri Ramadhan, bihanagura ibyaha wakora hagati aho igihe cyose wirinze ibyaha bikuru
عربي الإنجليزية الأوردية
“Buri gikorwa cyose cyiza ni ituro”
عربي الإنجليزية الأوردية
Ushaka ko Allah amwagurira amafunguro ye, cyangwa se akazabaho igihe kirekire, ajye yunga ubuvandimwe n’abo bafitanye isano mu muryango we
عربي الإنجليزية الأوردية
Idinari ryiza kuruta ayandi umuntu atanze: Ni iryo atanze aha abo ashinzwe, hagakurikiraho iryo umuntu atanze aha itungo rye ajyana mu nzira y'Imana, n'idinari umuntu atanze aha bagenzi be mu nzira y' Imana
عربي الإنجليزية الأوردية
Umuntu uzahabwa abakobwa babiri akabitaho kugeza bakuze, ku munsi w'imperuka azaza njye na we tumeze gutya, nuko ihuza intoki zayo
عربي الإنجليزية الأوردية
Ni ikihe gikorwa Allah akunda kuruta ibindi? Iransubiza iti: "Ni iswalat ikorewe mu gihe cyayo." Ndongera ndayibaza nti: Nyuma yayo hakurikiraho ikindi kihe? Iransubiza iti: "Ni ukubaha ababyeyi bombi." Ndongera ndayibaza nti: Nyuma yayo hakurikiraho ikihe? Iransubiza iti: Ni uguharanira inzira ya Allah (Djihadi)
عربي الإنجليزية الأوردية
Mutinye Nyagasani wanyu, musali iswalat eshanu zanyu, musibe ukwezi kwanyu, mutange amaturo mu mitungo yanyu, mwumvire abayobozi banyu muzinjira mu ijuru rya Nyagasani wanyu
عربي الإنجليزية الأوردية
Ese mbereke ibyatuma Allah abababarira ibyaha byanyu, ndetse akanabazamura mu ntera?
عربي الإنجليزية الأوردية
Yemwe bantu! Mujye musuhuzanya indamutso yo kwifurizanya amahoro, mugabure ibyo kurya, mwunge amasano y'imiryango, mukore ibihagararo by'ijoro musari abandi baryamye, muzinjira mu ijuru mu mahoro
عربي الإنجليزية الأوردية