+ -

عَن أَبِي أُمَامَةَ رضي الله عنه قَالَ: سَمِعْتَ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يَخْطُبُ فِي حَجَّةِ الوَدَاعِ فَقَالَ:
«اتَّقُوا اللَّهَ رَبَّكُمْ، وَصَلُّوا خَمْسَكُمْ، وَصُومُوا شَهْرَكُمْ، وَأَدُّوا زَكَاةَ أَمْوَالِكُمْ، وَأَطِيعُوا ذَا أَمْرِكُمْ تَدْخُلُوا جَنَّةَ رَبِّكُمْ».

[صحيح] - [رواه الترمذي وأحمد] - [سنن الترمذي: 616]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abi Umamat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) itanga inyigisho mu mutambagiro wa nyuma yakoze igira iti:
"Mutinye Nyagasani wanyu, musali iswalat eshanu zanyu, musibe ukwezi kwanyu, mutange amaturo mu mitungo yanyu, mwumvire abayobozi banyu muzinjira mu ijuru rya Nyagasani wanyu."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Ibun Hiban - Yakiriwe na Tirmidhiy - Yakiriwe na Ahmad] - [Sunani A-Tirmidhiy - 616]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku munsi wa Arafat mu mutambagiro wayo wa nyuma yakoze hari mu mwaka wa cumi yimukiye i Madinat; waniswe gutyo kuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasezeyemo abantu. Yategetse abantu bose ko bagomba gutinya Nyagasani wabo bakora ibyo yabategetse, bitandukanya n'ibyo yababujije. Bagasali iswalat eshanu Allah Nyir'ubutagatifu yabategetse gukora ku manywa na n'ijoro. Bagasiba ukwezi kwa Ramadhan. Bagatanga amaturo avuye mu mitungo yabo bayaha abayakwiye, kandi ntibagire ubugugu banga kuyatanga. Kandi bakumvira abo Allah yagize abayobozi babo, hatarimo gukosereza Allah. Uzakora ibyo byavuzwe muri Hadith, ibihembo bye bizaba ari ijuru.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igiceki. Ikimalagashi Iki oromo
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ibi bikorwa byavuzwe ni zimwe mu mpamvu zo kwinjira mu ijuru.