+ -

عَنْ مُعَاذِ بْنِ جَبَلٍ رضي الله عنه:
أَنَّ رَسُولَ صَلَّى عَلَيْهِ وَسَلَّمَ أَخَذَ بِيَدِهِ، وَقَالَ: «يَا مُعَاذُ، وَاللَّهِ إِنِّي لَأُحِبُّكَ»، فَقَالَ: «أُوصِيكَ يَا مُعَاذُ لَا تَدَعَنَّ فِي دُبُرِ كُلِّ صَلَاةٍ تَقُولُ: اللَّهُمَّ أَعِنِّي عَلَى ذِكْرِكَ وَشُكْرِكَ وَحُسْنِ عِبَادَتِكَ».

[صحيح] - [رواه أبو داود والنسائي وأحمد] - [سنن أبي داود: 1522]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Mu'adh Ibun Djabal (Imana imwishimire) yavuze ko
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yamufashe ukuboko nuko iravuga iti: Yewe Mu'adh, ndahiye ku izina rya Allah ko ngukunda, hanyuma iravuga iti: Ndakugira inama yewe Mu'adh buri nyuma y'iswalat ntukareke kuvuga aya magambo: "ALLAHUMA A'INIII ALA DHIKRIKA WA SHUKRIKA WA HUSNI IBADATIKA: Mana Nyagasani nshoboza kugusingiza, no kugushimira, no kukugaragira nkuko bikwiye."

[Hadithi y'impamo] - - [Sunani Abu Dawudi - 1522]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yafashe ukuboko Muadh (Imana imwishimire) maze iramubwira iti: Ndahiye ku izina rya Allah ko ngukunda, kandi ndakugira inama yewe Muadh ko nyuma ya buri swalat utazareka aya magambo: (ALLAHUMA AINII ALA DHIKRIKA: Nyagasani Mana nshoboza kugusingiza) muri buri mvugo, n'igikorwa kinyegereza kukumvira). (WASHUKRIKA): No kugushimira kubera ingabire zawe, n'ibibi undinda. (WA HUSNI IBADATIKA): Nkwegurira amasengesho wowe wenyine, nanagendera ku muyoboro neretswe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Biremewe mu mategeko kubwira umuntu ko umukunda kubera Allah.
  2. Ubu busabe ni byiza kubuvuga nyuma ya buri swalat y'itegeko n'umugereka.
  3. Ubu busabe bugizwe n'amagambo macye ariko acyenewe hano ku isi no ku munsi w'imperuka.
  4. Mu kamaro ko gukunda kubera Allah harimo kugirana inama z'ukuri, no gufashanya mu byiza ndetse no gutinya Allah.
  5. Umumenyi A-Twibiy yaravuze ati: Gusingiza Allah nibyo byagura igituza, no kumushimira nibyo bitugeza kukubona ingabire ze, no kumugaragira uko bikwiye bivuze kwitandukanya n'ibindi byose byakurangaza bigatuma utamugaragira.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Ikidagi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikinyaromaniya Igihongari الموري Iki oromo Igikanada. Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.