عَنْ مُعَاذِ بْنِ جَبَلٍ رضي الله عنه:
أَنَّ رَسُولَ صَلَّى عَلَيْهِ وَسَلَّمَ أَخَذَ بِيَدِهِ، وَقَالَ: «يَا مُعَاذُ، وَاللَّهِ إِنِّي لَأُحِبُّكَ»، فَقَالَ: «أُوصِيكَ يَا مُعَاذُ لَا تَدَعَنَّ فِي دُبُرِ كُلِّ صَلَاةٍ تَقُولُ: اللَّهُمَّ أَعِنِّي عَلَى ذِكْرِكَ وَشُكْرِكَ وَحُسْنِ عِبَادَتِكَ».
[صحيح] - [رواه أبو داود والنسائي وأحمد] - [سنن أبي داود: 1522]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Mu'adh Ibun Djabal (Imana imwishimire) yavuze ko
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yamufashe ukuboko nuko iravuga iti: Yewe Mu'adh, ndahiye ku izina rya Allah ko ngukunda, hanyuma iravuga iti: Ndakugira inama yewe Mu'adh buri nyuma y'iswalat ntukareke kuvuga aya magambo: "ALLAHUMA A'INIII ALA DHIKRIKA WA SHUKRIKA WA HUSNI IBADATIKA: Mana Nyagasani nshoboza kugusingiza, no kugushimira, no kukugaragira nkuko bikwiye."
[Hadithi y'impamo] - - [Sunani Abu Dawudi - 1522]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yafashe ukuboko Muadh (Imana imwishimire) maze iramubwira iti: Ndahiye ku izina rya Allah ko ngukunda, kandi ndakugira inama yewe Muadh ko nyuma ya buri swalat utazareka aya magambo: (ALLAHUMA AINII ALA DHIKRIKA: Nyagasani Mana nshoboza kugusingiza) muri buri mvugo, n'igikorwa kinyegereza kukumvira). (WASHUKRIKA): No kugushimira kubera ingabire zawe, n'ibibi undinda. (WA HUSNI IBADATIKA): Nkwegurira amasengesho wowe wenyine, nanagendera ku muyoboro neretswe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).