+ -

عَنْ جَرِيرِِ بْنِ عَبْدِ اللَّهِ رضي الله عنه قَالَ:
بَايَعْتُ رَسُولَ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ عَلَى شَهَادَةِ أَنْ لاَ إِلَهَ إِلَّا اللَّهُ، وَأَنَّ مُحَمَّدًا رَسُولُ اللَّهِ، وَإِقَامِ الصَّلاَةِ، وَإِيتَاءِ الزَّكَاةِ، وَالسَّمْعِ وَالطَّاعَةِ، وَالنُّصْحِ لِكُلِّ مُسْلِمٍ.

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 2157]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Djarir Ibun Abdillah (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Nahaye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihango cy'uko mpamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah, ndetse ko na Muhamadi ari Intumwa ya Allah, no guhozaho iswalat, no gutanga amaturo, no kumva no kumvira, ndetse no kugira inama buri muyisilamu.

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 2157]

Ibisobanuro birambuye.

Umusangirangendo Djarir Ibun Abdillah (Imana imwishimire) aravuga ko yasezeranyije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko azagaragira Imana imwe, akitwararika iswalat eshanu z'itegeko ku manywa na nijoro, yubahiriza inkingi zayo n'ibisabwa byazo, ndetse n'ibikorwa by'imigereka byayo. No gutanga amaturo y'itegeko, akaba ari ibikorwa by'itegeko byo kugaragira Allah mu mitungo, ayo maturo ava mu bakire muri bo, agahabwa abacyene n'abandi muri bo bayakwiye. Nanayisezeranyije kuzumva no kumvira abayobozi, ndetse no kugira inama buri muyisilamu, nshishikajwe n'ineza ye, no kugira ngo agerweho n'ibyiza, no kumurinda ibibi byaba mu mvugo cyangwa se mu bikorwa.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igiceki. Ikimalagashi Iki oromo Igikanada.
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Agaciro n'ibyiza byo gusali no gutaga amaturo, kandi ko byombi biri mu nkingi z'ubuyisilamu.
  2. Agaciro n'ibyiza byo kujya inama no kuzigirana hagati y'abayisilamu, kugeza ubwo abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bajyaga babiyihaho isezerano.