+ -

عن سالم بن أبي الجَعْدِ قال: قال رجل: ليتني صَلَّيتُ فاسترحْتُ، فكأنّهم عابُوا ذلك عليه، فقال: سمعتُ رسولَ الله صلى الله عليه وسلم يقول:
«يا بلالُ، أقِمِ الصَّلاةَ، أرِحْنا بها».

[صحيح] - [رواه أبو داود]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Salim Ibun Abil Dja'adi yaravuze ati: Umugabo umwe yaravuze ati: Iyaba nari nsayi nkaruhuka! Bamwe baba nkaho babimunengeye, maze aravuga ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:
"Yewe Bilali, tangaza ko iswalat itangiye, tuyiruhukiremo!"

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Abu Dawudi.

Ibisobanuro birambuye.

Umwe mu basangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze ati: Iyaba igihe cyo gusali cyari kigeze nkaruhuka, abari bamuri iruhande bamera nkaho babimunengeye, maze aravuga ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: Yewe Bilali! Hamagarira iswalat (Adhana), unamenyesha abantu ko igiye gutangira gukorwa, kugira ngo tuyiruhukiremo, kubera ko harimo kwinginga Allah Nyir'ubutagatifu, no kuruhuka kwa roho n'umutima!

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igiturikiya Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Ikinyaviyetinamu. Igihawusa. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Ikinyaburuma Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kuruhuka kw'umutima nta handi wabisanga uretse mu Iswalat, kubera ko igaragaramo gutakambira Allah Nyir'ubutagatifu!
  2. Gucyaha umuntu wagize ubunebwe bwo gukora Ibadat.
  3. Ukoze inshingano ategetswe, akayisohoza, bimuha kumva anezerewe kandi atekanye.