+ -

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه أَنَّ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«أَلَا أَدُلُّكُمْ عَلَى مَا يَمْحُو اللهُ بِهِ الْخَطَايَا، وَيَرْفَعُ بِهِ الدَّرَجَاتِ؟» قَالُوا بَلَى يَا رَسُولَ اللهِ قَالَ: «إِسْبَاغُ الْوُضُوءِ عَلَى الْمَكَارِهِ، وَكَثْرَةُ الْخُطَا إِلَى الْمَسَاجِدِ، وَانْتِظَارُ الصَّلَاةِ بَعْدَ الصَّلَاةِ، فَذَلِكُمُ الرِّبَاطُ».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 251]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Ese mbereke ibyatuma Allah abababarira ibyaha byanyu, ndetse akanabazamura mu ntera? Barayisubiza bati: Yego yewe Ntumwa y'Imana! Nuko irababwira iti: "Gutawaza neza mu bihe bigoye, no gutera intambwe nyinshi ugana ku musigiti, no gutegereza iswalat nyuma y'iyindi; ibyo muzabe ari byo mukomeraho."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 251]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajije abasangirangendo bayo niba bashaka ko ibereka ibikorwa bazakora bikaba impamvu yo kubabarirwa ibyaha, no gusibwa mu bitabo byanditsemo, ndetse no kuzamurwa mu ntera z'ijuru?
Abasangirangendo barayisubiza bati: Yego turabishaka! Nuko irababwira iti:
Icya mbere: Ni ugutawaza neza ubitunganya mu bihe bigoye nk'imbeho, cyangwa se amazi ari ingume, cyangwa se uburibwe ku mubiri, cyangwa se amazi ashyushye.
Icya kabiri: Ni ugutera intambwe nyinshi ujya ku misigiti itakwegereye, no kubikora kenshi.
Icya gatatu: Ni ugutegereza iswalat, no kuyitekereza ku mutima, no kuyitegura, no kwicara mu musigiti uyitegereje kugira ngo uyisali hamwe n'abandi, yamara kuyisali agahama aho yasariye ategereje iyindi.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije igaragaza ko ibi imaze kubabwira ari byo bakwiye gukomeraho, kuko ari byo byugarira inzira za Shitani ku mutima, bikanatsinda irari, bikanayibuza ibishuko; bityo abari mu itsinda rya Allah nibyo bifashisha batsinda Shitani n'ingabo ze; ibi bikaba ari nabyo byo guharanira inzira ya Allah mu buryo bukomeye (Djihadul Akbar); bityo bikaba bimeze nk'ibirindiro ingabo zihamamo zikaba maso igihe ziba zihanganye n'umwanzi.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya الموري Ikimalagashi Iki oromo Igikanada. الجورجية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Agaciro ko kwitwararika iswalat yo mu mbaga mu musigiti, no kwita ku iswalat zose, no kutagira ikindi kiturangaza usibye zo.
  2. Uburyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yigishaga neza, ikanatera amatsiko abasangirangendo bayo, aho yahereye ibagaragariza ibihembo bihambaye binyuze mu kubabaza ikibazo; ubu bukaba ari bumwe mu buryo bwo kwigisha.
  3. Inyungu zo kwigisha isomo runaka binyuze mu kibazo n'igisubizo nuko ibyo uvuze bisigara mu mutima, kubera uburyo byasobanuwemo.
  4. Imam A-Nawawiy (Allah amugirire impuhwe) yaravuze ati: Ibyo ni byo birindiro mukwiye kugumaho; ubundi ibirindiro ni ukuguma ahantu no kutahava ugahama hamwe, bisobanuye uba wiziritse ku gikorwa Allah yishimira, ntukiveho. Byanavuzwe ko ari byo birindiro byiza, nanone byavuzwe ko guharanira inzira y'Imana (Djihadi) kwiza ari ukurwana n'irari ry'umutima, nabyo ni mu bwoko bwo kuguma mu birindiro.
  5. Ijambo ibirindiro ryasubiwemo inshuro irenze imwe, mu rwego rwo kugaragaza ubuhambare n'uburemere bw'ibikorwa.