عَنْ حَارِثَةَ بْنِ وَهْبٍ الخُزَاعِيِّ رضي الله عنه قَالَ: سَمِعْتُ النَّبِيَّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يَقُولُ:
«أَلاَ أُخْبِرُكُمْ بِأَهْلِ الجَنَّةِ؟ كُلُّ ضَعِيفٍ مُتَضَعِّفٍ، لَوْ أَقْسَمَ عَلَى اللَّهِ لَأَبَرَّهُ، أَلاَ أُخْبِرُكُمْ بِأَهْلِ النَّارِ: كُلُّ عُتُلٍّ جَوَّاظٍ مُسْتَكْبِرٍ».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 4918]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Harithat Ibun Wah'bi Al Khuza'iy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:
"Ese mbabwire abantu bo mu ijuru? Buri munyantege nke ucisha macye, nyamara aramutse arahiye ku izina rya Allah ngo agire icyo amukorera yakimukorera! Ese mbabwire abantu bo mu muriro? Ni buri munyamwaga wese, umwibone wanga kumva ukuri no kukwemera."
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 4918]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze bimwe mu bigwi by'abantu bo mu ijuru n'abo mu muriro.
Abenshi mu bazajya mu ijuru ni abanyantege nke, biyoroshya baca bugufi imbere ya Allah ku buryo n'abantu babasuzugurira icyo, wumvira Allah agaca bugufi ku buryo aramutse arahiye ku izina rya Allah, yamwakiririra indahiro ye ndetse akanamushoboza kugera ku byo arahiriye, ndetse akakira n'ubusabe bwe.
Abenshi mu bazinjira mu muriro ni buri wese w'umunyamwaga, w'intonganya n'umunyempaka, inkozi y'ibibi itajya yumva icyiza, umwibone, umuryi wa cyane, uwaguye ivutu, umwibone mu ngendo ye, umunyamico mibi, umwirasi wanga ukuri akanga no kugukurikira, ndetse akanasuzugura abandi.