عَنْ أَبِي الدَّرْدَاءِ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ النَّبِيُّ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«أَلاَ أُنَبِّئُكُمْ بِخَيْرِ أَعْمَالِكُمْ، وَأَزْكَاهَا عِنْدَ مَلِيكِكُمْ، وَأَرْفَعِهَا فِي دَرَجَاتِكُمْ وَخَيْرٌ لَكُمْ مِنْ إِنْفَاقِ الذَّهَبِ وَالوَرِقِ، وَخَيْرٌ لَكُمْ مِنْ أَنْ تَلْقَوْا عَدُوَّكُمْ فَتَضْرِبُوا أَعْنَاقَهُمْ وَيَضْرِبُوا أَعْنَاقَكُمْ؟» قَالُوا: بَلَى. قَالَ: «ذِكْرُ اللهِ تَعَالَى».
[صحيح] - [رواه الترمذي وابن ماجه وأحمد] - [سنن الترمذي: 3377]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abu A-Dar'da-i (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
Ese mbabwire ibyiza mu bikorwa byanyu n'ibitunganye muri byo ku Mana Nyagasani wanyu, ndetse bikanaba hejuru ya byose mu kubazamura inzego zanyu, ibyo bikanaba byiza kuri mwe kurenza kuba mwatanga Zahabu na Feza, ndetse ni na byiza kuri mwe kuruta kuba mwahura n'umwanzi wanyu mukarwana, mukamwica cyangwa se nawe akabica? Barayisubiza bati: Yego bitubwire yewe Ntumwa y'Imana! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: "Ni ukwibuka Imana no kuyisingiza".
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad] - [Sunani A-Tirmidhiy - 3377]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajije abasangirangendo bayo iti: :
Ese murashaka ko mbabwira nkanabigisha ibikorwa byiza byubahitse, bitubuka kandi bisukuye kwa Allah Nyir'ubutagatifu biruta ibindi bikorwa byanyu mukora? .
Ndetse bikaba byazanabazamura mu ntera z'ijuru?
Ndetse bikaba byaba byiza kuri mwe kuruta gutanga amaturo ya Zahabu na Feza?
Ndetse bikaba byanaba byiza muri mwe kuruta kuba mwahura n'abahakanyi mu mirwano, mukabica nabo bakabica?
Abasangirangendo barayisubiza bati: Turabishaka yewe Ntumwa y'Imana!
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Ni ukwibuka Allah Nyir'ubutagatifu no ku musingiza mu bihe byose, no mu buryo ubwo ari bwo bwose.