+ -

عَنِ ‌ابْنِ عَبَّاسٍ رَضِيَ اللهُ عَنْهُمَا:
أَنَّ نَاسًا مِنْ أَهْلِ الشِّرْكِ، كَانُوا قَدْ قَتَلُوا وَأَكْثَرُوا، وَزَنَوْا وَأَكْثَرُوا، فَأَتَوْا مُحَمَّدًا صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ فَقَالُوا: إِنَّ الَّذِي تَقُولُ وَتَدْعُو إِلَيْهِ لَحَسَنٌ، لَوْ تُخْبِرُنَا أَنَّ لِمَا عَمِلْنَا كَفَّارَةً، فَنَزَلَ {وَالَّذِينَ لا يَدْعُونَ مَعَ اللهِ إِلَهًا آخَرَ وَلا يَقْتُلُونَ النَّفْسَ الَّتِي حَرَّمَ اللهُ إِلا بِالْحَقِّ وَلا يَزْنُونَ}[الفرقان: 68]، وَنَزَلَت: {قُلْ يَا عِبَادِيَ الَّذِينَ أَسْرَفُوا عَلَى أَنْفُسِهِمْ لا تَقْنَطُوا مِنْ رَحْمَةِ اللهِ} [الزمر: 53].

[صحيح] - [متفق عليه]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Ibun Abas (Imana imwishimire we na se) yavuze ko
Abantu bo mu babangikanyamana bari barishe abantu benshi, ndetse basambanya abantu benshi, baje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze barayibwira bati: Rwose ibyo uvuga ndetse uhamagarira ni byiza, iyaba watubwiraga niba ibyo twakoze hari icyiru byaba bifite! Nuko Allah amanura umurongo muri Qur'an ugira uti: {Na babandi batabangikanya Allah n’izindi mana, ntibice icyo Allah yaziririje bitanyuze mu kuri, kandi ntibanasambane...} [Al Furqan: 68]. Ndetse hamanuka n'undi murongo ugira uti: {Vuga (yewe Muhamadi) uti "c2">“Yemwe bagaragu banjye mwakabije mu kwihemukira! Ntimukajye mwiheba kuko impuhwe za Allah (zikiriho)...” } [A-Zumar: 53].

Hadithi y'impamo - Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim

Ibisobanuro birambuye.

Bamwe mu babangikanyamana baje kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), bari barakoze ibyaha byinshi barishe, baranasambanye, nuko babwira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: Mu by'ukuri ibyo uduhamagarira mu nyigisho z'ubuyisilamu ni byiza, ariko bite byacu n'ibyaha twakoze nk'ibangikanyamana n'ibindi byaha bikuru? Ese hari icyiru cyabyo gihari?
Nuko hamanuka imirongo ibiri igaragaza ko Allah yakira ukwicuza kw'abantu kabone n'iyo baba barakoze ibyaha byinshi ndetse bihambaye; iyo bitaza kuba ibyo bari guhama mu buhakanyi bwabo no mu bugizi bwa nabi bwabo, ndetse ntibari no kuyoboka iri dini.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igiturikiya Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Ikinyaviyetinamu. Igihawusa. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Ikinyaburuma Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Agaciro k'ubuyisilamu n'ubuhambare bwabwo, ndetse ko butuma ubabarirwa ibyaha wakoze mbere.
  2. Impuhwe za Allah ku bagaragu be ndetse n'imbabazi ze n'impuhwe ze ziragutse.
  3. Kuziririza ibangikanyamana, no kwica inzirakarengane, n'ubusambanyi, ndetse n'ibihano bihambaye ku bantu bazakora ibyo byaha.
  4. Kwicuza nyabyo kubera Allah, ndetse no gukora ibikorwa byiza, bituma umuntu ababarirwa ibyaha byose bikuru yakoze, harimo no guhakana Allah Nyir'ubutagatifu.
  5. Ni icyizira kwiheba mu mpuhwe za Allah Nyir'ubutagatifu.